Abadepite bahagarariye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batangaje ko bahagaritse by’agateganyo kwitabira imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo kwamagana kutemerwa ko haganirwa ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Aba badepite batangaje iki cyemezo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, bavuga ko batishimiye ko ikibazo cy’intambara n’ubwicanyi bikomeje kwibasira abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC kitashyizwe ku murongo w’ibyigwaho.
Mu byibandwagaho harimo gahunda y’ubutegetsi mu bihe bidasanwe (état de siège) imaze imyaka itanu muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, ariko abadepite bavuga ko itigeze itanga umusaruro wari witezwe, ndetse n’ikibazo cy’umutwe wa AFC/M23.
Umudepite Daniel Furaha Uma, watangaje iki cyemezo mu izina rya bagenzi be nyuma yo kuva mu cyumba cy’inama y’Inteko, yavuze ko hari kudaha agaciro uburemere bw’ikibazo cy’umutekano uri mu Burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati “Turasaba ko abayobozi bireba bahamagazwa kugira ngo iki kibazo kigibweho impaka, kandi hafatwe imyanzuro ifatika yo guhagarika ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage bacu.”
Aba badepite basabye ko abaminisitiri bashinzwe umutekano, cyane cyane Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ingabo, ko batumizwa imbere y’Inteko kugira ngo batange ibisobanuro ku buryo igihugu gihanganye n’ikibazo cy’umutekano.
Bavuga ko umutekano ukomeje kuzamba cyane cyane mu bice bya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa ADF ukomeje kugaba ibitero bihitana abaturage benshi.
Aba badepite banagaragaje impungenge ku kuba ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bishobora gukomeza gukwira no mu Ntara ya Haut-Uélé, bikaba byateza ibibazo birimo kwimura abaturage, guhungabanya ubuzima bw’abantu no guhungabanya ituze ry’uturere dushya.
Imitwe irimo ADF ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomeje ibikorwa by’urugomo, abaturage bakomeje guhura n’ibibazo birimo guhunga ingo zabo, kubura ababo ndetse n’ubukene bukomoka ku makimbirane.
Ikibazo cya AFC/M23 na cyo cyakomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye bya politiki n’umutekano muri RDC, aho imirwano ikomeje hagati y’uyu mutwe n’ingabo za Leta.
Kugeza ubu, ibiganiro bitandukanye birimo ubuhuza bw’amahanga bikomeje gukorwa, ariko ku kibuga cy’imirwano hakomeje kugaragara ibikorwa by’urugomo n’ubushyamirane.








