sangiza abandi

Mu Rwanda abana 35 bagiye kuvurwa indwara z’umutima n’abaganga baturutse muri Israel 

sangiza abandi

Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima mu bana baturutse muri Israel bageze i Kigali aho bagiye kumara icyumweru bavura abana bafite ibibazo bitandukanye by’umutima.

Ku wa 14 Kamena 2026 ni bwo iri tsinda ry’abaganga binzobere bageze mu Rwanda aho mu gihe cy’iminsi irindwi bazavura abana bari hagati ya 25 na 35.

Iri tsinda mpuzamahanga ry’inzobere mu kuvura indwara zifata umutima ku bana riturutse mu Muryango wa ‘Save Child’s heart’ rizafatanya n’abaganga b’Abanyarwanda mu kuvura abana barimo abavukanye n’abagize ibibazo by’umutima baravutse.

Umuyobozi Mukuru wa Save Child’s Heart, Simon Fisher, yavuze ko mu myaka 20 ishize kugera mu 2023, abana bafite ibibazo by’umutima bajyanwaga kuvurirwa muri Israel ariko ku bw’ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima basigaye bavurirwa mu Rwanda.

Yagize ati “Mbere twajyanaga abana benshi bafite ibibazo by’umutima kuvurirwa muri Israel, ariko biturutse ku masezerano twagiranye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri ubu basigaye bavurirwa hano batajyanywe hanze.”

Yavuze ko ibi byatewe n’uko mu gihe cy’imyaka itatu abaganga baturutse mu Rwanda bagiye guhabwa amahugurwa ku kuvura abana muri Israel aho kuri ubu bafite ubushobozi bwo gutanga izi serivise imbere mu gihugu.

Fisher yavuze ko kuva mu 2023 umuryango Save Child’s heart watanze asaga miliyoni imwe y’amadorali mu bikoresho by’ubuvuzi bikoreshwa kwa muganga, mu gutanga amahugurwa ku baganga ndetse no gufasha abana kujya muri Israel kubaga umutima.

Uretse ibikorwa byo kuvura abana uyu muryango uzanatanga amahugurwa ngiro ku baganga b’Abanyarwanda aho bazasangizwa ubumenyi n’ubunararibonye.

Dr. Jean Dieu Nsanzimana ni umwe mu baganga bari kwiga ubuvuzi bw’indwara z’umutima ku bana muri Israel yavuze ko kuba mu Rwanda hasigaye hatangirwa ubu buvuzi ari ikintu gishimishije kuko mbere hari ababuraga ubuzima bitewe n’uko byasabaga ko abafite iki kibazo bajyanwaga kuvurirwa hanze.

Dr. Nsanzimana avuga ko kugeza ubu imibare igaragaza ko ku Isi umwana umwe mu bana 100 avukana ikibazo cy’umutima aho 25% by’ibyo bibazo biba bikeneye kubagwa.

Avuga ko kuri ubu mu Rwanda abana bari hagati ya 300 na 400 bategereje kubagwa. Bitewe n’ubuke bw’abaganga ikiguzi cy’ubuvuzi ku mwana umwe woherejwe muri Israel ari ibihumbi 15$ ni ukuvuga asaga miliyoni 22 Frw.

Dr. Nsanzimana agaragaza ko iyo iyi serivise yegerejwe abaturage ikiguzi kigabanuka kuko biba bishoboka hakoreshwa ubwishingizi.

Mu Rwanda abana 35 bagiye kuvurwa indwara z’umutima n’abaganga baturutse muri Israel 

Photos:

[fluentform id="3"]