Abantu batandatu bo mu Kagari ka Arusha, mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, bapfuye mu buryo butunguranye, bikekwa ko bazize inzoga itemewe yo mu bwoko bwa Kanyanga izwi nka “Rubenge”.
Byabaye ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, amakuru avuga ko aba bantu bari banyoye kuri iyo nzoga ishobora kuba yari ivanze n’ibinyabutabire by’uburozi.
Mu bishwe n’iyi nzoga harimo abantu bane bo mu muryango umwe, barimo umukecuru, umugabo we, umwana wabo ndetse n’umushumba wabaragiriraga inka.
Hari kandi abandi bantu babiri bari abashumba bo mu bindi biraro, na bo basanzwe bapfiriye aho baragiraga amatungo, hafi yabo hakaba harabonetse amacupa arimo ibisigazwa by’iyo nzoga.
Uretse abapfuye, abandi bantu bane bivugwa ko banyoye kuri iyo nzoga bari mu bitaro bitandukanye aho barimo kwitabwaho n’abaganga, bamwe muri bo bakaba barembye cyane.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba CP Hatari Emmanuel yasabye abaturage kwirinda kunywa ibintu batazi kandi bagahitamo ibinyobwa byujuje ubuziranenge.
Ati “Twaje kubihanganisha no kubafata mu mugongo, ndanabasaba kugira ngo dufatanye turwanye ibintu bitujuje ubuziranenge. Tumeze neza hano kuko turatunze, dufite inka, tunywe amata utabishoboye anywe ibyujuje ubuziranenge kuko birahari, twe kugenda dufata ibyo tubonye byose. Dufate ingamba kugira ngo ibyabaye ntibizongere ukundi.”
Nubwo icyateye uru rupfu kitaratangazwa burundu, inzego z’umutekano zavuze ko bishobora kuba bifitanye isano n’inzoga zitemewe kandi zishobora kuba zaravanzwe n’ibintu byangiza ubuzima.
Amakuru akomeza avuga ko iyi nzoga ya “Rubenge” ishobora kuba yarakozwe hakoreshejwe ibinyabutabire bikomeye, harimo n’ibikoreshwa mu bikorwa bimwe by’ubwubatsi no gusukura ibyuma, bikekwa ko aribyo byateye uburozi bwahitanye aba bantu.
Iki kibazo cyateye impungenge abaturage, basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo gukumira inzoga z’inkorano n’izindi zishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Inzego z’ubuyobozi n’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rw’aba bantu ndetse n’ababa baragize uruhare mu ikorwa cyangwa ikwirakwizwa ry’iyi nzoga.








