sangiza abandi

Mu Rwanda hatangiye gukusanywa ibitekerezo by’abaturage ku kwihuza kw’ibihugu bigize EAC

sangiza abandi

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, batangije ibikorwa byo kumva ibitekerezo by’Abanyarwanda ku ngingo zizagenderwaho mu gushiraho Itegeko Nshinga rigena ukwihuza kw’ibihugu bigize uyu Muryango.

Umushinga wo gushyiraho itegeko riganisha ku rugendo rwo kwihuza kw’ibihugu bya EAC watangiye mu 2018, nyuma y’uko byemejwe mu nama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu bigize uyu Muryango yabaye mu 2017.

U Rwanda rubaye igihugu cya Kane kigiye gukorerwamo ibi bikorwa nyuma y’u Burundi, Kenya na Uganda aho abaturage babyo bamaze gutanga ibitekerezo byabo kuri uyu mushinga.

Iki gikorwa kizamara ibyumweru bibiri kizagirwamo uruhare rukomeye n’inzego nkuru z’igihugu, abikorera, imiryango itegamiye kuri leta n’inzego zegerejwe abaturage.

Ibi bikorwa bizibanda ku baturage bo mu Turere twa Rubavu, Nyagatare, Huye ndetse n’abo mu Mujyi wa Kigali.

Inzobere mu Mategeko akaba n’Umuyobozi w’Itsinda riri gukusanya ibitekerezo, Odoki Benjamin Josses, yavuze ko mu gihe abaturage b’ibihugu byose bashyigikira uyu mushinga bizaba ari intambwe ikomeye ishimangira urugendo rw’uyu muryango mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bikibangamiye iterambere ryawo.

Yagize ati “Ibihugu umunani bigize EAC nibiramuka bikomeje gukorera mu bumwe, bizagira imbaraga zikomeye mu rwego rw’Akarere no ku rwego mpuzamahanga, kuko ubumwe ni zo mbaraga. Nishimiye ibyo tumaze kugeraho kandi ibindi bibazo bigihari nabyo tuzabiganiraho ku buryo burambuye”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa EAC, Amb. Patrick Mbude, agaragaza ko iterambere ry’aka Karere rikwiye kugenwa n’abaturage b’ibihugu bigize uyu Muryango wa EAC.

Yagize ati “ Amasezerano ya Afurika y’Ibirasirazuba yubakiye ku ihame ry’uko abaturage ari bo shingiro ry’iterambere n’imikorere by’Umuryango, rero ni muri urwo rwego abaturage b’ibihugu byose bagomba kugishwa inama no kugira uruhare mu gihe hafatwa ibyemezo bikomeye birebana n’ahazaza h’akarere. Ibitekerezo byabo ni ingenzi kugira ngo habeho ubufatanye bwa politiki bwumvikanweho, bwizewe kandi bujyanye n’ibyifuzo by’abaturage ba EAC.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Usta Kaitesi, wari uhagarariye u Rwanda muri iki gikorwa, yagaragaje ko ari iby’agaciro ku Rwanda n’abaturage barwo mu kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h’aka Karere.

Yagize ati “Igihe twahitagamo nk’Igihugu kujya mu Muryango wa EAC, twari twahisemo ukwaguka. Kandi murabizi biri muri politiki y’igihugu yo kwaguka no gutsura umubano n’ibihugu duturanye. Afurika y’Iburasirazuba yari yarahisemo icyo igihugu gishobora gukora neza, umwana yatsinda muri Uganda akaba ashobora kujya muri kaminuza muri Tanzania kandi ntibigire imbibi.”

Dr. Kaitesi yavuze ko ibi bizatanga umusaruro mu buryo bunyuranye burimo kugabanya inzitizi zigihari ahubwo hakagurwa isoko n’urujya n’uruza rw’abaturage bagize uyu Muryango.

Ibikorwa byo gukusanya ibitekerezo byazashingirwaho mu Itegeko Nshinga rigena ukwihuza kwa EAC byakabaye byararangiye mu mwaka ushize wa 2025 ariko byaje gukomwa mu nkokora n’ibibazo birimo; ibya politiki n’umutekano muke byagiye bigaragara muri bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Ukwihuza kw’ibihugu bya EAC byemejwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu bigize uyu Muryango

Photos:

[fluentform id="3"]