sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije Afurika ko mu Rwanda nta Ebola irahagera

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kabiri,Minisitiri w’Intebe D. Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame, mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, baganiraga ku ngamba zo guhangana n’Icyorezo cya Ebola. Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko mu Rwanda nta Ebola ihari, ibi akaba ari umusaruro w’ishoramari rihamye mu gutegura no kubaka urwego rw’ubuzima rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.

Yagize ati: “Twakajije ingamba zo kugenzura no gukurikirana indwara ku mipaka yose yinjira mu Gihugu, twongereye ubushobozi bwo gusuzuma no gupima iyi ndwara muri laboratwari, twongera imbaraga mu buryo bwo gutabara byihuse, kandi dukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage.”

Kuva icyorezo cya Ebola cyakongera kwaduka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,U Rwanda rwashyizeho ingamba zihamye zo kurinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda,izi ngamba zikaba zihera ku mipaka kugera n’ahandi hose mu gihugu abaturage bahabwa ubutumwa bujyanye no kwirinda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]