Itsinda rya Ofisiye Bakuru baturutse mu Ishuri rya Gisirikare muri Kenya (Kenya Military Academy), riyobowe na Col E. L. Lovega, uyu munsi ryasuye icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda rinagirana ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare akaba n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.
Iri tsinda riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru, kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 20 Kamena 2026, aho basuye Ishuri rya Gisirikare ry’ u Rwanda (Rwanda Military Academy-Gako) mu kurushaho gushimangira ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’ Ingabo z’u Rwanda n’iza Kenya mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare.
Muri gahunda yabo banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanyuma banasura Ingoro ndangamateka y’ y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.








