sangiza abandi

Amb. Busabizwa yashyikirije Perezida wa Guinée Équatoriale impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

sangiza abandi

Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Izi  mpapuro Amb. Busabizwa yazitanze ku wa Kane 18 Kamena 2026 mu gikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye i Malabo.

Amb Busabizwa asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Congo Brazzaville.

Nyuma y’uwo muhango, aba bayobozi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Guinée Équatoriale no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye.

Ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi, ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere n’ibindi bifitiye akamaro ibihugu byombi mu rwego rwo guteza imbere gahunda zo kwihuza kwa Afurika.

U Rwanda na Guinée Équatoriale bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye zirimo;  ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi, ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere n’ibindi.

Mu 2019, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinée Équatoriale,Teodoro Obiang Nguema Mbasogo i Kigali, aho ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubujyanama bwa dipolomasi, ubukerarugendo ndetse n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo ni umwe mu perezida bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika, aho ayobora Guinée Équatoriale kuva mu 1979.

Amb. Busabizwa yashyikirije Perezida wa Guinée Équatoriale impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda
Amb Busabizwa yatanze impapuro ku wa 18 Kamena 2026
Amb Busabizwa asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Congo Brazzaville

Photos:

[fluentform id="3"]