sangiza abandi

Muri 2025 abana basambanyijwe babyaye abana baruta ubwinshi abaturage bose b’umurenge wa Tumba

sangiza abandi

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolée avuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda gihangayikishije , kuko nko mu mwaka ushize imibare igaragaza ko abana basambanyijwe bakanabyara basaga ibihumbi 25,bivuze ngo babyaye abana baruta ubwinshi abaturage b’umurenge wa Tumba mu karere ka Rulindo.

Mu ruzinduko aherukamo mu karere ka Rulindo , ubwo yaganiraga n’abaturage ku cyaha cyo gusambanya abana, Minisitiri Console yagaragaje ko hakwiye ubufatanye mu kurwanya ihohotera n’ibindi bibazo bibangamiye umuryango by’umwihariko icyaha cyo gusambanya abana.

Agaragaza ko iki cyaha kigira ingaruka nyinshi haba ku burenganzira bw’umwana ku ubuzima bwe ndetse n’imibereho muri rusange asaba buri wese kurwanya , kwamagana no gutanga amakuru ntibagahishire abasambanya abana.

Minisitiri Uwimana yavuze ko iki cyaha kinagira ingaruka ku bwiyongere bw’abaturage bwihuse aho yatanze urugero ku basambanyijwe bakanabyara mu mwaka ushize , aho ngo abo bana nabo babyaye abana barenga ibihumbi 25.

Minisitiri yagize ati”Abana basambanyijwe twe kumva ngo ni bacye mu karere, ariko turebye ku rwego rw’igihugu muri 2025 hasambanyijwe abana barenga ibihumbi 25.Abo baturage murabumva ? abanyarwanda basambanyijwe baranabyara, abana ibihumbi 25 barabyaye”.

Minisitiri agendeye ku mibare avuga ko abana babyaye abandi bana barusha ubwinshi abaturage b’umurenge wa Tumba.

Yagize ati “Umurenge wanyu bambwiye ngo ni ibihumbi 21 by’abaturage bagize umurenge. Ni ukuvuga ko umwaka ushize abana babyaye abaturage barenze umurenge wanyu. Mu gihugu cyacu twinjijemo abaturage barenze uyu murenge”

Minisitiri asaba ko iki kibazo kidakwiye kujenjekerwa , ndetse n’abagize imiryango badakwiye kujya bahishira ababikoze kuko abenshi bahitamo kutabivuga ngo batiteranya.

Abenshi mu bana basabanywa bagaterwa inda usanga bavuga ko ubushobozi bucye bw’imiryango bakomokamo ari bwo butuma bamwe babafatirana bakabasambanya kubera ibyo bashukishijwe bo batabasha kubona , bakabatera inda bagahinduka ababyeyi bakiri bato ndetse n’abana babyaye bakisanga mu mibereho mibi harimo no kugwingira no kuba inzererezi.

Aha niho Minisitiri asaba ko abagira uruhare mu gusambanya abana badakwiye kwihanganirwa no guhishirwa, ahubwo bakwiye gutangwaho amakuru aho baherereye hose n’iyo baba barimukiye ahandi kugirango bafatwe bahanwe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]