sangiza abandi

Basketball: Uwitonze Justin yongewe mu ikipe y’igihugu

sangiza abandi

Umukinnyi wa APR BBC, Uwitonze Justin yongewe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya basketball kizabera muri Qatar mu 2027 asimbuye Cyiza Chandelier ukinira Kepler BBC wagize ikibazo cy’imvune.

Uwitonze ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze iminsi bitwara neza aho kugeza ubu amaze gutsinda amanota 150 muri Shampiyona ndetse ayoboye urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda amanota 3 inshuro nyinshi muri Shampiyona aho yatsinze 46.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izitabira igice cya gatatu (Window III) cy’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, FIBA World Cup African Qualifiers, izabera i Luanda muri Angola kuva tariki 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2026.

U Rwanda rwatangiye nabi mu gice cya mbere cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kuko rwatsinzwe imikino 3 yose yo mu itsinda bituma kuri ubu ari urwa nyuma muri iri tsinda.

U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Guinea, Tunisia na Nigeria.

Ikipe y’u Rwanda itozwa na Murenzi Yves, izatangira ihura na Guinea, ikurikizeho Tunisia, isoreze kuri Nigeria.

Amakipe abiri n’iyo azazamuka muri buri tsinda mbere y’uko habaho imikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi bivuze ko u Rwanda rusabwa kuza mu makipe 2 ya mbere muri iri tsinda kugira ngo rwizere gukomeza. Bisobanuye ko rusabwa gutsinda imikino yose rusigaje.

Abakinnyi ikipe y’igihugu y’u Rwanda izifashisha mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izabera muri Angola

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]