sangiza abandi

Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu bagize uruhare muri Jenoside kwicuza no gusaba imbabazi

sangiza abandi

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko Abayisilamu bose bagaragayeho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bikabahama, bagomba kwicuza no gusaba imbabazi nk’abandi Banyarwanda bose bagize uruhare muri ayo mahano.

Yabigarutseho ku wa Gatandatu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Mufti Sindayigaya yavuze ko mu gihe Jenoside yakorewaga Abatutsi, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wafashe icyemezo cyo kwamagana ubwicanyi bwakorwaga no guhamagarira Abanyarwanda kubana mu bumwe no kubahana.

Ati “Icyo gihe ubuyobozi bw’Igihugu bwari buriho bwasabye abanyamadini kugira icyo bavuga bagaragaze aho bahagaze. Ndagirango mvuge ko umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, mu buryo butomoye wasohoye itangazo ry’inama nkuru y’abayisilamu mu Rwanda, wamaganye ingengabitekerezo ya Jenoside hanyuma uhamagarira abayisilamu n’Abanyarwanda guharanira kuba bamwe, unagaragaza muri iryo tangazo ko ntawukwiye kuzira ubwoko bwe.”

Yakomeje avuga ko Abayisilamu bose birengagije ayo mahame bakagira uruhare muri Jenoside bakoze amakosa akomeye kandi anyuranyije n’inyigisho z’Idini ya Isilamu.

Ati: “Abayisilamu hirya no hino bashobora kuba baragaragaweho ibyaha bya Jenoside, babigiyemo, bakabikora, bagacibwa imanza bikabahama, mbere na mbere abongabo turabagaya tukanabanenga, hanyuma icya kabiri tunabibutsa ko bagomba kwicuza kimwe n’abandi Banyarwanda bose, bakanasaba imbabazi abo bahemukiye, tukanavuga ko abongabo bose kimwe nahandi hose bateshutse ku nshingano y’ukwemera kwabo.”

Mufti w’u Rwanda yongeye gushimangira ko ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) buzakomeza gushyigikira gahunda zo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, no kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yasabye kandi abagize uruhare muri Jenoside kwicuza by’ukuri, bagasaba imbabazi Imana ndetse n’abo bahemukiye.

Abatanze ubuhamya muri icyo gikorwa bashimiye byimazeyo Ingabo za RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ubutwari bwazo bwagize uruhare rukomeye mu kurokora Abatutsi no guhagarika ubwicanyi bwari bukomeje hirya no hino mu gihugu.

Banagaragaje ko urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka y’ubutwari bwaranze Inkotanyi, rukagira uruhare mu kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru ayobya cyangwa apfobya Jenoside.

Abitabiriye iki gikorwa basoje bashimangira akamaro ko gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gufata mu mugongo abayirokotse no gukomeza kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri.

Photos:

[fluentform id="3"]