sangiza abandi

Ukwihuza kwa SACCO ku rwego rw’uturere byatangiye gutanga umusaruro 

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yerekanye ko kwihuza kwa za SACCO ku rwego rw’uturere byatangiye gutanga umusaruro ku baturage binyuze mu igabanuka ry’inyungu ku nguzanyo zitangirwa muri iki kigo cy’imari iciriritse.

Raporo ya BNR yerekana ko mu mwaka wa 2025/2026 gahunda yo guhuza za SACCO ku rwego rw’uturere yagabanyije ikigero cy’inguzanyo zitishyurwaga neza mu bigo by’imari iciriritse ndetse byanatumye abasaba inguzanyo muri ibi bigo biyongera.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubudahungabana bw’Imari muri BNR, Bernard Nsengiyumva, yatangaje ko guhuzwa kwa SACCO ku rwego rw’uturere byatumye habaho igabanuka ry’inyungu ku nguzanyo ndetse ko biri mu bizihutisha iterambere ku banyamuryango ba SACCO.

Yagize ati “Kwihuriza hamwe byatumye no gusuzuma inguzanyo biba byiza kuko byaroroshye kandi byanatumye inyungu ku nguzanyo zigabanuka bitewe no guhuriza hamwe imbaraga rero ubu navuga ko biri gutanga umusaruro ufatika”.

Kugeza ubu mu gihugu hose Imirenge SACCO 416 yarahujwe igirwa SACCO z’uturere 30. Ibi byatumye habaho igabanuka ry’inyungu ku nguzanyo aho kuri ubu ku inyungu ku nguzanyo zisanzwe yavuye kuri 24% igera kuri 14% naho iy’ubucuruzi yagejejwe kuri 18% mu gihe iy’inguzanyo ku nyubako yashyizwe kuri 18%.

Raporo ya BNR yerekana ko mu bigo by’imari iciriritse, inguzanyo zitishyurwa neza zagabanutse ziva kuri 4.3% muri Werurwe 2025 zigera kuri 2.2% mu kwezi nk’uko kwa 2026.

Ni mu gihe muri banki z’ubucuruzi imibare yazamutse aho iyi raporo yerekana ko igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyazamutse kikava kuri 2.7% muri Werurwe ya 2025 kigera kuri 3.2% mu Werurwe ya 2026.

Iyi gahunda kandi igomba kujyana n’ingano y’amafaranga y’inguzanyo ntarengwa umuntu yemerewe guhabwa na SACCO aho aziyongera arenge miliyoni 15 Frw yari ntarengwa, akarenga miliyoni 50 Frw.

Umurenge SACCO watangiye gukora mu 2008, ufasha abaturage batuye mu bice bitandukanye kwizigama no kuguza ku giciro gito hagamijwe kwiteza imbere.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko guhuza imirenge SACCOs ku rwego rw’uturere no kuyihuza muri banki imwe ku rwego rw’Igihugu bizafasha kongera umutungo no kunoza serivisi ziha abakiliya.

Ukwihuza kwa SACCO ku rwego rw’uturere byatangiye gutanga umusaruro

Photos:

[fluentform id="3"]