sangiza abandi

Gicumbi: Miliyari zirenga 5 Frw zigiye gushorwa mu kubaka Santire ya Rukomo

sangiza abandi

Ihuriro rya Rukomo Investment Gateway ryatangaje ko hagiye gushorwa amafaranga arenga miliyari 5 Frw mu kubaka Santire ya Rukomo, ifatwa nk’izingiro ry’ubucuruzi mu Karere ka Gicumbi.

Ibi byatangajwe ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iri huriro ryashyizweho n’Akarere ka Gicumbi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako mu mezi atatu ashize.

Mbere yo gutangiza iri huriro, habanje gukusanywa inkunga irenga miliyoni 22 Frw yatanzwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, amafaranga azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’Umurenge wa Rukomo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Uwera Jeanne, yavuze ko aya mafaranga azafasha gukemura ibibazo bitandukanye, birimo kubaka ibikorwaremezo no gufasha abatishoboye.

Ati ” Mu rwego rwo gutanga serivisi nziza tuzubaka akagari ka Mabare, gakeneye amafaranga arenga miliyoni 6 Frw, ikindi dufite imiryango 27 idafite aho kuba twifuza kubakira, turifuza rero ko amafaranga yabonetse azadufasha kubona isakaro ryabo ndetse n’inzugi.”

Yakomeje avuga ko hari n’indi miryango itishoboye itarabasha kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, bityo hakaba hateganywa kuyifasha.

Ati “Dufite imiryango itishoboye Leta itarihira mitiweli twifuzako abo ngabo nabo bazarihirwa, ikindi gikorwa tuzakora kandi gikomeye ni ikijyanye no gukomeza gutunganya imihanda, dufite imihanda n’ibiraro bimeze nabi bikeneye gutunganywa.”

Uwera yavuze kandi ko, nubwo hamaze gukusanywa miliyoni zisaga 22 Frw, hari n’abandi bakomeje gutanga inkunga, bityo bizeye ko bazagera ku ntego bihaye yo gukusanya miliyoni 25 Frw.

Nyuma y’uyu muhango, Ihuriro rya Rukomo Investment Gateway ryahise ritangizwa ku mugaragaro, ndetse ritangaza ko rigiye gushora miliyoni 5 Frw mu kubaka santire ya Rukomo. Icyiciro cya mbere kizatangirana no kubarura no kwishyura imitungo iri ahateganyijwe kubakwa iyo santire.

Umujyanama Rusika Sibonama Emmanuel yavuze ko intego ari uko abantu basanzwe bakorera muri Santire ya Rukomo bazaba abanyamigabane muri uwo mushinga.

Yavuze ko umugabane umwe ufite agaciro ka miliyoni 3 Frw, kandi ko abantu barenga 30 bamaze kwiyandikisha.

Uyu Murenge wa Rukomo ugizwe n’utugari dutandatu aritwo Cyeya, Cyuru, Gisiza, Kinyami, Mbare, Munyinya.

Uyu mushinga uri mu bikorwa by’ishoramari byemeranyijweho mu nama ya Gicumbi Investment Forum, yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, abashoramari n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) muri Werurwe 2026, hagamijwe kongera ishoramari n’iterambere ry’Akarere.

Hagiye gushorwa miliyari 5 Frw mu kubaka ibikorwa bitandukanye mu Murenge wa Rukomo

Photos:

[fluentform id="3"]