Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano mashya y’umwaka umwe n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol, nyuma y’uko amasezerano impande zombi zari zifitanye arangiye nyuma y’imyaka 12.
Aya masezerano yasinywe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Kamena 2026.
Ni amasezerano yasinywe hagati y’umuyobozi wa Association Rayon Sports, Murenzi Abdallah ndetse n’Umuyobozi wa Skol mu Rwanda, Eric Gilson. Afite agaciro ka miliyoni zirenga 185 Frw zizatangwa mu buryo bw’amafaranga ndetse no mu buryo bwa serivisi.
Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko Skol izakomeza guha amakipe ya Rayon Sports yaba mu bagabo no mu bagore ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, ndetse ikipe y’abagore ikazakomeza kwakirira imikino yayo kuri iki kibuga.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, iyi kipe nayo izakomeza kwamamaza Skol binyuze ku mikino yayo, ku myambaro ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ibicuruzwa bya Skol bizakomeza gucuruzwa ku mikino Rayon Sports izajya iba yakiriye yaba muri Shampiyona ndetse no mu yandi marushanwa nk’uko byari bisanzwe.
Murenzi Abdallah yavuze ko Skol izaba ari umuterankunga wa Rayon Sports ubarizwa mu cyiciro cya kabiri mu byiciro bine by’abaterankunga ba Rayon Sports kizwi nka ‘Golden Sponsor’.
Ibi byiciro by’abaterankunga bigabanyijemo ibice bine aho icyiciro cy’umuterankunga mukuru ari ‘Paltinum Sponsor’, icya kabiri kikaba ‘Golden Sponsor’ ari nacyo Skol ibarizwamo, icya gatatu kikaba ‘Silver Sponsor’ naho icya kane kikaba ‘Bronze Sponsor.’










