sangiza abandi

Murenzi yatangaje abakinnyi bashya Rayon Sports iri gushaka

sangiza abandi

Perezida w’inzibacyuho wa Association Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko iyi kipe yifuza kugura abakinnyi bashya barimo umuzamu, umukinnyi wo mu kibuga hagati w’umunyamahanga ndetse na rutahizamu ukomeye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Kamena 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye umuhango wo gusinyana amasezerano mashya hagati ya Rayon Sports n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol.

Perezida Murenzi yavuze ko kugeza ubu Rayon Sports ifite abazamu babiri aribo Drissa Kouyate na Mugisha Yves ariko iri mu biganiro na Kwizera Olivier warangije amasezerano ngo abe yayongera kuko ikeneye kongera ingufu mu bazamu.

Yakomeje avuga ko mu gice cyo hagati hakeneweho umukinnyi w’umunyamahanga akaza asanga abakinnyi babiri bahari b’Abanyarwanda ndetse ko iyi kipe inakeneye rutahizamu ukomeye ushobora kuyifasha gutwara ibikombe.

Perezida Murenzi yemeje amakuru ko Rayon Sports iri no mu biganiro na Mukura VS&L ku bakinnyi bayo babiri bakiri bato bakina basatira izamu ariko baciye ku mpande, aribo Hakizimana Zubeir ndetse na Iradukunda Elie Tatou.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza abakinnyi 8 bashya barimo abanyamahanga batatu aribo Antonio Atisso Kodjo, Charles Tchouplaou na Matumona Wakonda ndetse n’Abanyarwanda 5 aribo Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio na Nizeyimana Moubarak.

Nyuma yo gusinyisha aba bakinnyi bose, Perezida Murenzi yavuze ko kugeza ubu Rayon Sports igeze ku kigero kirenga 80% cyo gutegura uburyo bw’imikinire bw’umwaka utaha w’imikino wa 2026/27.

Perezida Murenzi yongeyeho ko ikipe ya Rayon Sports iri busubukure imyitozo ku wa mbere tariki 29 Kamena 2026, yitegura ‘Rayon Day’ ndetse n’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

Rayon Sports yasinye amasezerano mashya na Skol

Photos:

[fluentform id="3"]