sangiza abandi

U Rwanda rwiteguye kwakira Inama Mpuzamahanga y’Isoko rya Karubone ya 2026

sangiza abandi

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y’Isoko rya Karubone ya 2026, izibanda ku gushora imari mu bikorwa byo kurengera ikirere.

Iyi nama izabera i Kigali, guhera tariki ya 13 – 15 Ukwakira 2026, igamije guteza imbere ishoramari mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere iterambere rirambye.

Izahuza abayobozi ba za Guverinoma, abashoramari, ibigo mpuzamahanga, abategura imishinga n’abaguzi b’inguzanyo za karubone (carbon credits), aho bazaba bigira hamwe uburyo Afurika yakwifashisha neza amahirwe ari mu isoko rya karubone.

Izakirwa na Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Banki Itsura Amajyambere yo muri Afurika y’Amajyepfo (DBSA) ndetse n’Ikigo cya AUDA-NEPAD.

Abategura iyi nama bavuga ko intego atari ukugira gusa amategeko agenga isoko rya karubone (nk’uko rigomba gukora, uko ryandikwa cyangwa rigenzurwa), ahubwo ni ukureba niba hari imishinga nyayo iri gukorwa kandi izagira ingaruka zigaragara ku kurengera ikirere.

Biteganyijwe ko hazaganirwa ku ngingo ebyiri z’ingezi arizo; kongera imishinga y’ubuziranenge nk’iterwa ry’amashyamba, ingufu zisubira, ubuhinzi burambye no gushaka imari ishorwa muri iyi mishinga, kugira ngo yaguke.

Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gushyira imbaraga mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, isoko rya karubone ni imwe mu nzira zafasha kubona amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukungu butangiza ikirere.

Inama nkiyi y’umwaka ushize wa 2025, yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ingingo zigiwemo harimo gukurura ishoramari ry’abikorera.

Isoko rya karubone ni iki?

Isoko rya karubone ni uburyo bwo kugurisha no kugura inguzanyo zishingiye ku bikorwa bigabanya cyangwa bikuraho ibyuka bihumanya ikirere, cyane cyane imyuka ya dioxyde de carbone (CO2).

Muri iri soko, abantu ku giti cyabo, ibigo cyangwa ibihugu bishobora kugura toni za CO2 zakuwe mu kirere cyangwa zabujijwe kujyamo, binyuze mu gushyigikira imishinga irimo gutera amashyamba, gukoresha ingufu zisubira, kubungabunga ibidukikije cyangwa ubuhinzi burengera ikirere.

U Rwanda rwatangiye guteza imbere iri soko nyuma yo kwigira ku bihugu byamaze gutera intambwe muri uru rwego, hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe aturuka ku bikorwa byo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Gushyira agaciro ku byuka bigabanywa cyangwa bikurwa mu kirere bituma haboneka amafaranga afasha gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije ndetse n’ifasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Impuguke zigaragaza ko isi ikeneye kugabanya nibura toni miliyari 80 za CO2 bitarenze mu mwaka wa 2050 kugira ngo intego z’Amasezerano y’i Paris zigerweho. Ni amahirwe akomeye ku bihugu bya Afurika bifite imishinga ishobora kubyara inguzanyo za karubone zifite ubuziranenge.

Kwakira iyi nama mpuzamahanga ya karubone bishimangira uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku kurengera ibidukikije.

Photos:

[fluentform id="3"]