sangiza abandi

U Rwanda mu bihugu EU iri gutekereza koherezamo abimukira 

sangiza abandi

U Rwanda rwongeye kugarukwaho mu biganiro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku bijyanye no koherezwamo abimukira, aho ruri mu bihugu biri gutekerezwaho kwakira abantu basabye ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi ariko bakaba batabuhawe.

Amakuru yatangajwe na Politico ku wa 24 Kamena 2026, avuga ko ibihugu byinshi bigize EU bishyigikiye gahunda nshya yo gushyiraho ibigo byakira abo bimukira ariko bikaba biri hanze y’uyu mugabane hagamijwe koroshya gahunda yo kubasubiza mu bihugu bakomokamo.

Nk’uko byemejwe n’abadipolomate batatu ba EU, u Rwanda na Uzbekistan biri mu bihugu biri kuganirwaho nk’ahashobora gushyirwa ibyo bigo. Uganda na yo iri mu bihugu byavuzwe muri ibyo biganiro, mu gihe ibihugu nka Misiri na Libya byakuwe kuri urwo rutonde ku mpamvu z’uko hari impungenge z’uko kuba byegereye u Burayi byatuma bamwe bahita basubirayo.

Iyi gahunda ije nyuma y’uko Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi yemeje amategeko mashya yemerera ibihugu bigize uwo muryango gushyiraho ibigo byakira abantu bangiwe kuguma ku mugabane w’u Burayi, ariko bikubahiriza amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis, umwe mu bayobozi bashyigikiye cyane iyi gahunda, yatangaje ko intego ari uko amasezerano ya mbere yasinywa mu 2026 kugira ngo ibyo bigo bitangire gukora mu 2027.

Iki gitangazamakuru kivuga ko EU imaze gushyira amafaranga menshi mu mibanire n’u Rwanda, aho cyatangaje ko mu 2023 yatangaje ishoramari rya miliyoni 900 z’amayero (arenga Frw miliyari 1,500) binyuze muri gahunda yayo izwi nka ‘Global Gateway’.

Icyakora, ayo mafaranga ntabwo yatanzwe ku bijyanye n’ibigo by’abimukira; ahubwo ni igice cy’imishinga n’ubufatanye rusange hagati ya EU n’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Uzbekistan, EU yatangaje ko yahaye icyo gihugu inkunga ya miliyoni 119 z’amayero.

Abashyigikiye iyi gahunda bavuga ko ishobora gufasha kugabanya umubare w’abimukira binjira mu Burayi mu buryo butemewe n’amategeko no kunoza uburyo bwo kubacyura. Gusa hari abayinenga bavuga ko ishobora guteza impungenge ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) i Buruseli,Jean-Nicolas Beuze, yavuze ko kohereza abantu mu bindi bihugu bishobora kubashyira mu kaga, mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje gushidikanya ku musaruro w’iyo gahunda.

Yagize ati “Nta kigo cyakirira abimukira mu bindi bihugu cyatanze umusaruro ugaragara. Sinzi niba ari yo nzira u Burayi bwacu bukwiye kunyuramo.”

U Rwanda rusanzwe rwakira impunzi n’abimukira binyuze mu bufatanye n’imiryango mpuzamahanga. Mu myaka yashize rwakiriye impunzi zakuwe muri Libya ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

EU iri gutekereza kohereza abimukira mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]