Perezida Paul Kagame yakiriye abarimo Daniel Libeskind, Umunyabugeni mu guhanga inyubako akaba n’uwashinze Studio Libeskind n’itsinda ayoboye, ndetse na Holm Keller, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango kENUP Foundation, utera inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi n’udushya mu rwego rw’ubuzima.
Perezida Kagame yakiriye Daniel Libeskind na Holm Keller muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026.
Ibiganiro byabo byibanze ku mushinga wo gushyiraho Ikimenyetso cy’Urwibutso ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Iki kimenyetso kiri mu buryo bw’ikoranabuhanga kizashyirwaho hagamijwe kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kubaka ahantu hafasha abantu kwibuka no kwigira ku mateka.
Ni uburyo bwo kuvugurura no kwagura uburyo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi asobanurirwa abayasura, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, bagafashwa kumva no gusobanukirwa amateka mu buryo bwagutse.
Studio Libeskind ni ikigo mpuzamahanga kizwi cyane mu gushushanya inyubako zifite igisobanuro cyihariye mu mateka no mu muco.
Cyashinzwe na Daniel Libeskind, umwe mu banyabugeni bategura ibishushanyo by’inyubako bazwi ku rwego rw’Isi, bagiye bahimba ibikorwa bikomeye birimo inzu ndangamurage, inzibutso n’inyubako z’amateka.
Mu mishinga bakoze izwi harimo kubaka igice cy’Inzu Ndangamurage y’Abayahudi i Berlin mu Budage, ndetse n’umushinga rusange wo kongera kubaka agace ka World Trade Center i New York nyuma y’ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001.










