sangiza abandi

Ikawa y’u Rwanda iri kumurikwa mu imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Bubiligi

sangiza abandi

Abohereza kawa mu mahanga, bayobowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), batangiye kumurika ikawa y’u Rwanda mu imurikagurisha mpuzamahanga rizwi nka World of Coffee Brussels 2026, riri kubera i Buruseli mu Bubiligi. 

Iri murikagurisha, rizamara iminsi itatu, ryatangiye ku wa 25 kugeza ku wa 27 Kamena 2026,  rihuza ibihumbi by’abahinzi, abatunganya ikawa, abaguzi, abashoramari n’impuguke zo hirya no hino ku Isi.

Mu minsi itatu rizamara hazagaragaramo ibikorwa bitandukanye birimo inama z’ubucuruzi, ibiganiro, gusogongera ikawa, amarushanwa mpuzamahanga no guhuza abafatanyabikorwa.

U Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha ikawa yarwo, isanzwe izwi ku rwego mpuzamahanga kubera ubuziranenge, uburyohe n’uburyo ikorwa hubahirizwa amahame arengera ibidukikije n’abahinzi.

Ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha, abari kumurika ikawa y’u Rwanda bagaragaje ubwoko butandukanye bw’ikawa ikomoka mu misozi itandukanye y’igihugu, banasangiza abitabiriye amateka y’urugendo rw’iyo kawa kuva mu mirima y’abahinzi kugeza ku isoko mpuzamahanga.

Iri murikagurisha ryitabiriwe kandi n’ibigo birenga 30 byaturutse mu Rwanda, bisanzwe bikora mu bijyanye no gutunganya ikawa no kuyicuruza.

NAEB yatangaje ko kwitabira iri murikagurisha ari uburyo bwo gukomeza gushaka amasoko mashya no gushimangira umwanya ikawa y’u Rwanda imaze kugira ku isoko mpuzamahanga ry’ikawa y’umwihariko.

Mu myaka ishize, ikawa y’u Rwanda yakomeje gutsindira ibihembo mpuzamahanga kubera uburyohe bwayo.

Ubuhinzi bw’ikawa ni umwe mu nkingi z’ubukungu bw’u Rwanda, aho butunga ibihumbi by’imiryango y’abahinzi kandi bukaba bwaragize uruhare rukomeye mu kongera amafaranga igihugu cyinjiza aturuka mu byoherezwa mu mahanga.

Ikawa y’u Rwanda iri kumurikwa mu imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Bubiligi
Iri murikagurisha ryitabiriwe kandi n’ibigo birenga 30 byaturutse mu Rwanda, bisanzwe bikora mu bijyanye no gutunganya ikawa no kuyicuruza.

Photos:

[fluentform id="3"]