sangiza abandi

“Ndashaka kubasigira umurage w’urukundo”- Yolande Mukagasana wanditse Umurage w’Urubyiruko

sangiza abandi

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Yolande Mukagasana, yamurikiye urubyiruko igitabo yise “Umurage w’Urubyiruko”, kibumbatiye amateka ashaririye y’u Rwanda bakwiye kumenya no gusobanukirwa.

Imenyekanishagitabo ryacyo ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026, ribera mu Isomero Rusange rya Kigali riherereye Kacyiru.

Muri iri menyekanishagitabo ryitabiriwe n’Abayobozi mu nzego z’uburezi n’izindi nzego za Leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abanyeshuri n’abandi basomyi b’ibitabo, Yolande yavuze ko kwandika iki gitabo yabitewe n’ubushake bwo gusigira urubyiruko umurage.

Yashimangiye ko nyuma y’amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikanamusiga iheruheru, yakomeje kumva ashaka kugira umurage yazasigira abato, wo kubatoza urukundo birinda amacakubiri yabaye intandaro y’ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati “Ndashaka kubasigira umurage w’urukundo, ndashaka kubasigira umurage wo kwirinda ikintu cyose cyitwa amacakubiri.”

Yavuze ko iki gitabo kigenewe urubyiruko by’umwihariko, ngo rusome, rumenye ayo mateka nubwo bwose nta ruhare bayagizemo, ariko bakwiye kuyamenya ngo bakuremo amasomo arinda ko ibyabaye byasubira.

Ati “Ayo mateka nubwo nta ruhare mwayagizemo ni ayanyu. Si amateka y’Abatutsi si ay’Abahutu, si ay’Abatwa, ni amateka y’abanyarwanda. Turi Abanyarwanda.” 

Iki gitabo ni cyo cya mbere uyu mwanditsi amuritse mu rurimi rw’Ikinyarwanda, nyuma y’ibindi byinshi yagiye yandika mu ndimi zitandukaye birimo ikitwa “Not my Time to Die”, dore ko bisomwa n’abo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.

Yavuze ko iki yagishyize mu rurimi ruzorohera abana b’u Rwanda, ngo bakunde gusoma cyane cyane iby’iwabo, bityo bakurizemo no gukunda urwo rurimi, ariko banumve neza amateka ari muri iki gitabo.

Umuyobozi Nshingwabokorwa w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’abanditsi mu Rwanda no muri Afurika, Bridge Vision, Tuyishime Francoise, yashimiye umwanditsi Yolande wamuritse iki gitabo uruhare rwe mu gutuma urubyiruko rumenya amateka.

Ati “Twashimishijwe cyane n’ubushashatsi bwimbitse yakoze, ubwinshi bw’amateka akigaragaramo, n’uburyo yitondeye gusobanura ayo mateka ashaririye.”

Tuyishime yasabye buri wese kugira uruhare mu gushyigikira iki gitabo no gutuma kigera ku bo kigenewe ari bo urubyiruko, arushishikariza kugisoma.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko ubumenyi bukubiye muri iki gitabo buzafasha Abanyarwanda kuba abaturage bafite inshingano, bafite icyerekezo kandi bashoboye gutanga umusanzu mu iterambere.

Yagize ati “Iki gitabo ni umusanzu ukomeye mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gusigasira umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda no kubihererekanya kuva ku gisekuru kugera ku kindi.”

Yolande Mukagasana wamuritse iki gitabo  ni muntu ki??

Yolande Mukagasana w’imyaka 71, ni umwanditsi ndetse akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uzwi cyane mu Rwanda ndetse no mu Muhanga, wanyuze mu mateka akomeye mu gihe cya Jenoside kuko yiciwe umuryango we wose.

Yatanze ubuhamya bwe muri filimi “Rwanda 94” ndetse no bihangana by’amakinamico.

Yahawe ibihembo byinshi Mpuzamahanga kubera ibikorwa bye,  harimo icy’ubutwari yahawe na Komite y’Abayahudi bo muri Amerika, n’gihembo cy’icyubahiro cya UNESCO cy’uburere bugamije amahoro.

Yahawe kandi igihembo Nyarwanda “Radiate Rwanda Literary Excellence Award 2024”.

Ubu yashinze umuryango “Fondasiyo Yolande Mukagasana” ifite intego yo gushishikariza urubyiruko indangagaciro za Kinyarwanda, mu rwego rwo kuruhuriza hamwe, ngo ibirutanya bibe bike ku biruhuza, rurwanye inzangano n’amacakubiri.

Photos:

[fluentform id="3"]