sangiza abandi

U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano yo koroshya itumizwa mu mahanga ry’ibikomoka kuri peteroli 

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane agamije koroshya itumizwa mu mahanga uburyo ry’ibikomoka kuri peteroli binyuze mu Muhora wa Ruguru mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2026.

Aya masezerano azafasha u Rwanda gukoresha ibikorwa remezo bya Kenya, birimo icyambu n’imiyoboro itwara peteroli, ndetse n’ububiko bwayo, mu gutwara no kubika peteroli rutumiza mu mahanga.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Marie Antoine Kajangwe yavuze ko aya masezerano agaragaza icyerekezo ibihugu byombi bihuriyeho mu guteza imbere ubufatanye burambye.

Yagize ati: “Gusinya aya masezerano birenze gushyira umukono ku nyandiko z’amategeko. Bigaragaza icyerekezo gihuriweho n’ibihugu byacu ndetse binashimangira ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Kenya”.

Minisitiri Kajangwe yibukije ko umuhora wa Ruguru umaze imyaka myinshi ari umuyoboro w’ingenzi uhuza ubukungu bw’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ufasha mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa no guteza imbere ubucuruzi.

Yavuze ko gukoresha neza ibikorwa remezo bya Kenya bizafasha u Rwanda kubona ibikomoka kuri peteroli mu buryo bwihuse kandi buhamye, bityo bikagabanya ibibazo bishobora kuvuka mu ruhererekane rw’itangwa ryabyo.

Yagize ati “Mu kunoza imikoreshereze y’icyambu cya Kenya n’imiyoboro yayo itwara peteroli, bigaragaza uruhererekane mu bufatanye ku rwego rw’akarere, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli, guteza imbere umutekano mu rwego rw’ingufu no gushyigikira intego rusange yo kwimakaza ubufatanye mu bukungu bw’akarere.”

Aya masezerano aje mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo gutandukanya inzira rutumizamo ibikomoka kuri peteroli, hagamijwe kugabanya ingaruka z’ibibazo bishobora kuvuka ku masoko mpuzamahanga cyangwa mu miyoboro y’ubwikorezi.

Biteganyijwe ko gukoresha ibikorwaremezo bya Kenya bizafasha u Rwanda kugabanya igihe n’ikiguzi cyo gutwara ibikomoka kuri peteroli, ndetse bikongerera igihugu ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.

Muri ubu bucuruzi bwose, u Rwanda rwifashisha icyambu cya Mombasa kiri mu ntera ya kilometero 1680, igihe wakoresheje umuhora wa ruguru ndetse n’intera ya kilometero 1450 igihe wakoresheje umuhora wo hagati.

U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano yo koroshya itumizwa mu mahanga ry’ibikomoka kuri peteroli 
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Marie Antoine Kajangwe yavuze ko aya masezerano agaragaza icyerekezo ibihugu byombi bihuriyeho mu guteza imbere ubufatanye burambye
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2026

Photos:

[fluentform id="3"]