Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato zikorera mu Muryango zishamikiye kuri VUP (Home-Based ECDs), zimaze kurenga 5000 zita ku bana barenga ibihumbi 74 bafite abarezi bahuguwe basaga ibihumbi 36 babitaho, mu mirenge 307 yo mu turere twose tw’u Rwanda.
Ni ibyavuye mu isuzuma ry’Ingo Mbonezamikurire y’abana bato zikorera mu miryango ryakozwe kuva mu 2024 na Imbuto Foundation, byamuritswe ku wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026.
Byamurikiwe mu Nama y’Abafatanyabikorwa no Guhemba Indashyikirwa mu Midugudu y’Icyitegererezo no mu Ngo Mbonezamikurire y’Abana Bato Zikorera mu Miryango, yateguwe na Imbuto Foundation.
Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation, Shami Elodie yavuze ko isuzuma bakoze ryerekana ko habaye impinduka zikomeye mu myumvire no mu mikorere y’abatuye mu Midugudu y’Icyitegererezo ndetse n’ingo mbonezamikurire y’abana bato zikorera mu ngo.
Yagize ati “Mu minsi ishize, twasuye imidugudu yose y’icyitegererezo ndetse tunasuzuma Ingo Mbonezamikurire hirya no hino mu gihugu. Twashakaga kureba ibyagezweho, kumva ibitekerezo by’imiryango ihatuye, no kumenya ibikeneye kunozwa.”
Yashimangiye kandi ko hagaragaye ubwiyongere bw’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, bifasha mu gukemura ibibazo byugarije abatuye iyi midugudu y’icyitegererezo, bishatsemo ibisubizo.
Mu 2022, ni bwo Imbuto Foundation yatangije gahunda yiswe “Iwacu mu Mudugudu w’Icyitegererezo” hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo byagaragaraga birimo kuba hari abatarayisangagamo nyamara barayitujwemo bakuwe mu manegeka.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuliza, yashimye ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Leta y’u Rwanda, Imbuto Foundation ndetse n’abafayanyabikorwa muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage harimo n’iyi yo guteza imbere abatuye mu Midugudu y’Icyitegererezo.
Ati “’Iyi gahunda itanga umusaruro kuko ibibazo byinshi byagaragaraga bigenda bikemuka harimo ibishingiye ku miyoborere, imibereho n’imibanire ndetse no gufata neza ibikorwaremezo. Ibi byagezweho binyuze mu Mihigo y’Umudugudu, Abahagarariye Urubyiruko ndetse n’Imiryango.’’
Muri iyi nama hatanzwe ibihembo by’indashyikirwa ku miryango yo mu Midugudu y’Icyitegererezo ndetse n’Ingo Mbonezamikurire y’abana bato zikorera mu ngo, aho abahize abandi bahawe amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 300 na miliyoni 5 bitewe n’icyiciro.
Mu midugudu y’icyitegererezo yahize indi, hahembwe uwa Rugerero wo mu Karere ka Rubavu, uwa Horezo wo mu Karere ka Muhanga, uwa Kinigi mu Karere ka Musanze, uwa Rugabano mu Karere ka Karongi ndetse n’uwa Karama wo mu Karere ka Nyarugenge.
Hashimiwe kandi amatsinda y’urubyiruko ndetse n’imiryango bahize abandi mu Midugudu y’icyitegererezo.
Ni mu gihe ingo mbonezamikurire y’abana 83 zahize izindi na zo zahembwe, ndetse hifuzwa ko hakomeza gukorwa ubuvugizi kugirango izi ngo zive ku kuba zikorera mu miryango zigere ku rwego rwisumbuyeho kugirango serivisi zihabwa abana bazirererwamo na zo zirusheho kuba nziza.














