sangiza abandi

APR BBC yatakambiye FERWABA ngo ibabarire abakinnyi bayo yahagaritse

sangiza abandi

Ikipe ya APR BBC yatakambiye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, irisaba kongera gusuzuma umwanzuro ryafashe wo guhagarika umwaka umwe abakinnyi b’iyi kipe Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo igihe cy’umwaka umwe batagaragara mu bikorwa by’uyu mukino byose.

Aba bakinnyi bombi bakinira APR BBC bahagaritswe bazira kwanga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yiteguraga imikino ya nyuma yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi igiye kubera i Luanda muri Angola.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa APR BBC, Kalisa Salongo Eric, mu kiganiro kirambuye yagiranye na Televiziyo y’Igihugu (Rwanda TV).

Yagize ati “Turasaba Federasiyo guca inkoni izamba ikongera igasuzuma icyemezo yafashe ku buryo ishyira imbere inyungu za Basketball n’impano z’aba bahungu mu kibuga.”

Salongo yavuze ko nk’ikipe ya APR BBC itumva ukuntu umwanzuro wo guhagarika abakinnyi bayo wihuse cyane aho gufata umwanya uhagije ngo usuzume iby’iki kibazo.

Muri iki kiganiro, Salongo yavuze ko imyitozo y’ikipe y’Igihugu yatangiye tariki 19 Kamena 2026, ndetse ikipe ya APR BBC yarekuye abakinnyi bayo bari bahamagawe ku buryo bagombaga kwitabira imyitozo tariki 20 Kamena 2026.

Salongo yakomeje avuga ko Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo nk’abakinnyi ba APR BBC bitabiriye imyitozo y’ikipe y’Igihugu tariki 20 Kamena n’ubwo uwo munsi batakoranye na bagenzi babo kubera ibibazo by’imvune.

Ibi bigaragaza ko bari bafite ubushake bwo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu ndetse no kubaha ko ikipe yabo yari yabarekuye nk’uko uyu Munyamabanga Mukuru wa APR BBC abisobanura.

Salongo yakomeje asobanura ko nyuma y’uko aba bakinnyi bombi badakoranye imyitozo n’abandi aribwo FERWABA yahise ifata umwanzuro wo kubahagarika ndetse iboherereza ubutumwa ibibamenyesha.

Ntore na Mpoyo bakimara kubona ubu butumwa bw’uko bahagaritswe nabo bandikiye FERWABA bayisobanurira ko batanze gukina nyuma yo kubona ko bahagaritswe. Ngo ariko aho kugira ngo FERWABA ibasubize nibwo yahise itangaza ku mugaragaro ko aba bakinnyi bahagaritswe nk’uko Salongo yabisobanuye.

Salongo yakomoje no kunenga ku mikorere ya FERWABA kuko yavuze ko mu Nteko Rusange yatorewemo itegeko rihana abakinnyi banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu kandi barekuwe n’amakipe basanzwe bakinira, bari banagarutse ku ngingo y’uko FERWABA igomba guca mu makipe abakinnyi bakinira mbere yo kuvugana n’abakinnyi ako kanya mu gihe igiye kubahamagara mu ikipe y’Igihugu.

Salongo yavuze ko FERWABA itari ikwiye guhita yandikira abakinnyi ku giti cyabo ahubwo yagombaga kubinyuza muri APR BBC ndetse ahishura ko n’aba bakinnyi bombi bahanwe na APR BBC ku giti cyayo bazira kuvugana na FERWABA bitanyuze mu ikipe basanzwe bakinira.

Salongo yavuze ko APR BBC yamaze kwegera FERWABA ngo baganire ku kibazo cy’abakinnyi bayo bahagaritswe ndetse ngo harebwe uburyo bafatirwa ibihano bijyanye n’ikosa bakoze.

Ku ruhande rwa APR BBC ivuga ko abakinnyi bayo batanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu ahubwo ikosa bakoze ari ukwanga kwitabira imyitozo ku bw’impamvu zumvikana cyangwa zitumvikana.

Kimwe mu bindi ngo aba bakinnyi baba barazize ni uko nyuma yo guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu bagiye muri FERWABA kubaza agahimbazamusyi bazahabwa.

Kuri iyi ngingo, Salongo yavuze ko atumva niba koko ari ikosa kuba umukinnyi yabaza ibyo azahabwa mu gihe akinira ikipe y’igihugu.

Salongo yasoje avuga ko abakinnyi bayo nyuma yo kwandikira Federasiyo ntibasubizwe, na APR BBC yayandikiye inshuro 3 ariko ntisubizwe, gusa ko bwa nyuma na nyuma FERWABA yasubije APR BBC iyitumira mu nama izaba tariki 8 Nyakanga 2026, izaba igamije kwiga kuri iki kibazo cy’abakinnyi bayo bahagaritswe.

Photos:

[fluentform id="3"]