Abatuye mu Midugudu ya Mirama I na II, mu Murenge wa Nyagatare, bavuga ko ubuzima bwabo bugiye kurushaho guhinduka nyuma yo kwegerezwa umuhanda wa kaburimbo n’isoko rya kijyambere.
Ibi bikorwaremezo birimo umuhanda wa kaburimbo uhuza Umujyi wa Nyagatare n’Imidugudu ya Mirama I na II, ndetse n’Isoko rito rya Mirama, byatashywe ku wa Gatatu, tariki ya 1 Nyakanga 2026.
Mu muhango wo kubitaha, abaturage bagaragaje ko bishimiye ko begerejwe ibikorwa remezo bibafasha kwiteza imbere no kurushaho kwishimira ibyiza byo Kwibohora.
Mazimpaka Joseph, umwe mu batuye mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko iterambere ryageze muri Mirama ryahinduye isura y’aho batuye ndetse n’imyumvire y’abahazi.
Ati: “Dufite umujyi mwiza, dufite amazi, dufite amashanyarazi, isoko turarifite, dufite ivuriro, dufite kaburimbo, amatara araka ku muhanda. Mbere wavugaga ko uturutse Mirama cyangwa wabwira umuntu uti ‘ngwino nkugurishe ikibanza Mirama’, akakubwira ati ‘Ntabwo najya mu basazi.’ Ariko ubu biratangaje, umujyi uhari uratera imbere ku buryo abantu bawifuza ariko ibibanza bikaba byarabaye bike.”
Niyodusenga Clementine, wahoze acururiza ku gataro, yavuze ko kuba yarabonye aho acururiza mu isoko rya kijyambere bizamufasha gukora ubucuruzi bwe mu buryo bworoshye kandi butekanye.
Ati: “Nacururizaga ku gataro, ubu twabonye isoko ndi umwe mu ba mama bahawe igisima. Ubu ncururiza mu isoko kandi ibintu byarahindutse kuko mbere navaga hano nikoreye nkajya Nyagatare, kandi kwikorera biravuna.”
Umuhanda wa kaburimbo ufite uburebure bwa kilometero 2.59 uca mu Midugudu ya Mirama I na II, mu Kagari ka Nyagatare, wubatswe muri gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Umujyi wa Kigali (RUDP), igamije gukemura ibibazo by’urujya n’uruza no kuzamura imibereho y’abaturage.
Uyu muhanda uhuza Umujyi wa Nyagatare n’Imidugudu ya Mirama I na II, ndetse unafasha abaturage kugera ku Isoko rya Mirama ryubatswe muri uwo mushinga, rikazajya rikorerwamo n’abacuruzi 102.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije w’Agateganyo, KAKOOZA Henry, yibukije abaturage ko ibi bikorwa byose babikesha imiyoborere myiza ishyira abaturage ku isonga. Yabibukije kandi ko ibikorwa remezo byubatswe hakoreshejwe imisoro y’abaturage, abasaba kuyishyura neza kandi ku gihe.
Yanabasabye kwita ku bikorwa remezo bubakiwe no kubikoresha neza kugira ngo bitangirika.
Mu butumwa bwatanzwe kandi, abaturage basabwe kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) kugira ngo babashe kubona serivisi z’ubuzima zitabangamiye imibereho yabo.
Umushinga wo kubaka uyu muhanda n’iri soko washyizwe mu bikorwa n’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye na Gahunda ya Leta yo Guteza Imbere Imijyi (RUDP), hagamijwe kunoza ibikorwa remezo no guteza imbere imibereho y’abaturage batuye muri aka gace.











