sangiza abandi

Ngororero: Abikorera bagabiye inka 10 abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu

sangiza abandi

Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) bahagarariye abandi mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba bagabiye inka 10 abamugariye ku rugamba bo mu Karere ka Ngororero. 

Iki gikorwa cyabereye muri aka Karere, kuri uyu wa Kane, tariki 2 Nyakanga 2026, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’iz’umutekano, abikorera, n’abandi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura yashimiye abagize urugaga rw’abikorera ku mwihariko bagira wo kuremera abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, nk’ikimenyetso cy’uko bazirikana ko ukwitanga kwabo ariwo musingi w’aho igihugu kigeze heza.

Yagize ati “Bigaragaza ko muzirikana ko amahoro tuzikesha ari umusingi w’iterambere n’ibyo twagezeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yavuze ko Abanyarwanda badahwema kuzirikana ubwitange butagamburujwe n’inzira z’inzitane abamugariye ku rugamba banyuzemo, kugeza ubwo batanga ubuzima bwabo.

Ati “Ni igihango mufitanye n’Igihugu n’Abanyarwanda bose. Ubutwari bwanyu ni isomo rikomeye ku rubyiruko. Ubuyobozi buzahora bubazirikana no kubaha agaciro mukwiriye.”

Meya Nkusi yashimiye abikorera igikorwa cy’indashyikirwa bakoze, avuga ko ari urugero rwiza rw’ubufatanye hagati yabo n’ubuyobozi bw’inzego za Leta mu guha agaciro abitangiye kubohora u Rwanda.

Umuyobozi w’Ingabo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, Major General Eugène Nkubito, nawe yashimiye abikorera iki gikorwa cy’indashyikirwa giha agaciro abagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda rukaba rurangwa n’umutekano utajegajega.

Uhagaririye abagabiwe inka yavuze ko zizabafasha kubaho neza, ashimangira ko inka ari ikimenyetso cy’ubukungu, kuko umuryango uyifite udakena, yizeza ko bazoroza n’abandi. 

Yagize ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera imiyoborere myiza ituma umuturage ahora ku isonga.”

Umuyobozi wa PSF ku rwego rw’Intara y’iburengerazuba, François Twagirumukiza, nawe yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu butuma abamugariye ku rugamba, bashobora kurangiza neza imirimo yabo, bakagira ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]