sangiza abandi

U Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli

sangiza abandi

Ikigo gishinzwe gukurikirana ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, (Rwanda National Energy Company, RNEC) cyasinyanye amasezerano n’icyo muri Tanzania, Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP), agamije ubufatanye mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe binyuze ku cyambu cya Tanga muri Tanzaniya.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko aya maseserano yashyizweho umukono  kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2026.

Aya mesezerano aje akurikira ayandi aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Kenya yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli byarwo bwite.

MINICOM yagize ati “ Ibi bigaragaza intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukoresha imihora yombi, uwa ruguru n’uwo hagati, mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu karere ruherereyemo”.

Aya masezerano yose agamije gufasha u Rwanda kwihaza no kongera ingano y’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu; guhangana n’ihungabana ry’isoko rya peteroli mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kenya n’ibindi.

Biteganyijwe ko ingano y’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda ruzajya rutumiza binyuze mu muhora wa Ruguru biziyongeraho 10% bikava kuri metero cube zisaga ibihumbi 42 zatwawe mu 2025 zikagera kuri metero cube zirenga ibihumbi 500 buri mwaka./

Kugeza ubu hari sosiyete 12 zitumiza litiro zisaga miliyoni 40 z’ibikomioka kuri peteroli byinjira mu gihugu buri kwezi bigizwe na 70% bya mazutu na 30% bya lisansi aho u Rwanda rubyishyura asaga miliyari 25Frw mu kubitumiza.

Lisansi nyinshi igera mu Rwanda ikurwa ku byambu byo muri Tanzania i Dar es Salaam na Mombasa muri Kenya. Kugira ngo igere kuri ibyo bihugu, iba yaturutse ahandi kuko 40% bya lisansi ijya muri Afurika y’Iburasirazuba iba yaturutse mu Buhinde naho 37% ituruka muri Arabie Saoudite.

U Rwanda rwafashe  ingamba zo kongera inzira zitandukanye zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli, hagamijwe ko biboneka ku isoko mu buryo buhagije kandi burambye.

Icyambu cya Dar Salam ni kimwe mu byo u Rwanda rukoresha rutumiza ibikomoka kuri peteroli
U Rwanda rwafashe  ingamba zo kongera inzira zitandukanye zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli

Photos:

[fluentform id="3"]