Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington ridakwiye gusabwa u Rwanda rwonyine, ahubwo ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na yo igomba kubahiriza inshingano zayo zirimo guca intege umutwe wa FDLR.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, Nduhungirehe yagarutse ku byatangajwe n’intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika ishinzwe afurika n’uburasirazuba bwo hagati, Massad Boulos, wavuze ko RDC itarashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje byo guca intege FDLR, mu gihe u Rwanda narwo rutarakuraho ingamba z’ubwirinzi zarwo kandi ko rugikekwaho gukomeza gutera inkunga AFC/M23.
Nduhungirehe yavuze ko ayo masezerano areba impande zombi, bityo ko buri ruhande rugomba kubahiriza ibyo rwiyemeje.
Yagize ati:“Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono n’impande ebyiri, kandi buri ruhande rufite inshingano rugomba kubahiriza. Si u Rwanda rwonyine rugomba kubikora.”
Avuga kandi ko nk’uko Amerika ubwayo yabigaragaje, Guverinoma ya RDC itaratangira gushyira mu bikorwa inshingano yayo y’ingenzi yo guca intege umutwe wa FDLR.
Yamaganye ibihano Amerika yafatiye ibigo byo mu Rwanda
Nduhungirehe yanenze ibihano biherutse gufatirwa ibigo by’u Rwanda bikora ubucukuzi n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro, birimo Gasabo Gold Refinery, bishinjwa na Amerika kugira uruhare mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ava mu bice bigenzurwa na AFC/M23 mu Burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko ibyo bihano bigaragaza kubogama mu buhuza bwa Amerika.
Ati:“Amerika ubwayo yemera ko RDC itarubahiriza inshingano zayo zo guca intege FDLR. Ariko iyo bigeze ku bihano, u Rwanda ni rwo rwonyine rufatirwa ibihano. Ibyo bitwereka kubogama kugaragara muri ubu buhuza.”
Yongeyeho ko u Rwanda rwagejeje ku ruhande rwa Amerika amakuru ruvuga ko agaragaza kutubahiriza amasezerano na Guverinoma ya RDC, ariko ngo ayo makuru atigeze yitabwaho mu buryo bungana.
“Ibihano ntibigomba gufatirwa uruhande rumwe”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iyo ibihugu bifata ibihano byemera ko impande zombi zitubahiriza ibyo ziyemeje, bikwiye no gufata ingamba zingana kuri buri ruhande.
Yagize ati:“Niba bemera ko RDC itashyize mu bikorwa inshingano zayo, kuki ibihano bifatirwa u Rwanda rwonyine? Icyo kibazo gikwiye kubazwa abafata ibyo byemezo.”
Yavuze kandi ko ibyo abona nk’uburyo bubogamye bwo gukemura ikibazo bishobora kugira ingaruka mbi ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington no ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC no mu karere k’ibiyaga bigari.
Ibirego bikomeje gutandukanya impande zombi
Guverinoma ya RDC, Leta zunze ubumwe za Amerika n’impuguke z’umuryango w’abibumbye zikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga AFC/M23, zirushinja gutanga ubufasha bwa gisirikare, ibikoresho n’abasirikare.
U Rwanda rukomeje guhakana ibyo birego, rukavuga ko ingamba zafashwe zigamije kurinda umutekano warwo kubera ibikorwa by’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu gihe ibiganiro bya Washington na Doha bikomeje, impande zombi ziracyafite kutumvikana ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo z’ingenzi z’amasezerano, ibintu bikomeje kudindiza inzira iganisha ku mahoro arambye.








