sangiza abandi

Sudani y’Epfo: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’abanyarwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora

sangiza abandi

Abasirikare b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, bifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu mu kwizihiza Isabukuru y’imyaka 32 u Rwanda rwibohoye.  

Uyu muhango wahuje abasirikare ba RWANBATT-3, RWANBATT-1, Umutwe wa Polisi y’u Rwanda uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (FPU), abayobozi muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo, ndetse n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.  

Ni igikorwa cyagaragaje ubumwe n’ubufatanye biranga Abanyarwanda bakorera hanze y’igihugu, Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo n’inshuti zabo.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ibikoresho n’Ubufasha bw’Ibikorwa muri UNMISS,  Col. Charles Rutayisire, yavuze ko Kwibohora k’u Rwanda atri intsinzi ya gisirikare gusa, ahubwo ari na wo musingi w’impinduka zikomeye igihugu cyagezeho. 

Yagaragaje ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwageze ku ntambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge, imiyoborere myiza, kubaka amahoro, ubuvuzi, uburezi, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, kurengera ibidukikije, guteza imbere abagore ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Yakomeje asaba abitabiriye uwo muhango gukomeza kurinda no gusigasira amahoro n’umutekano u Rwanda rwagezeho, ashimangira ko Kwibohora bikwiye gukomeza kugaragarira mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu, gukunda igihugu no kugira uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubaka igihugu.

Mu izina ry’Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda muri icyo gihugu, William Ngabonziza, yashimiye byimazeyo Inkotanyi ku butwari, ubwitange n’ukudacogora byatumye u Rwanda rubohorwa. 

Yasabye Abanyarwanda bose baba mu mahanga gukomeza kwimakaza ubumwe, kubungabunga indangagaciro z’u Rwanda, kugira uruhare mu iterambere ryarwo no gukomeza kuruhagararira neza aho batuye.

Uyu muhango washimangiye umubano uri hagati y’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro, Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo n’abayobozi ba Guverinoma y’icyo gihugu, ugaragaza ubushake bahuriyeho bwo gukomeza kwimakaza ubumwe, amahoro n’ubufatanye mu gushyigikira icyerekezo n’iterambere by’u Rwanda.

Col. Charles Rutayisire, yavuze ko Kwibohora k’u Rwanda atri intsinzi ya gisirikare gusa, ahubwo ari na wo musingi w’impinduka
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda muri icyo gihugu, William Ngabonziza, yashimiye byimazeyo Inkotanyi zabohoye u Rwanda
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zifatanyije n’abanyarwanda bahatuye kwizihiza umunsi wo Kwibohora

Photos:

[fluentform id="3"]