Mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri Israel, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yasuye Old City of Jerusalem (Umujyi wa Kera wa Yeruzalemu) na Western Wall, hamwe mu hantu hafite amateka akomeye kandi hafatwa nk’ahera ku Isi.
Umujyi wa Kera wa Yeruzalemu ni igice cya kera cy’umujyi wa Yeruzalemu gikikijwe n’inkuta zubatswe mu kinyejana cya 16.
Uyu mujyi ugabanyijemo ibice bine birimo agace k’Abayahudi, ak’Abakirisitu, ak’Abayisilamu n’ak’Abanya-Armenia. Mu myaka ibihumbi ishize wabaye isibaniro ry’amateka, intambara n’ibyemezo bikomeye byagize ingaruka ku mateka y’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Mu hantu hasurwa cyane muri uwo mujyi harimo Western Wall, izwi kandi nka Kotel cyangwa Urukuta rwo mu Burengerazuba.
Ni urukuta rwonyine rusigaye ku rusengero rwa kabiri rw’Abayahudi rwashenywe n’Ingoma y’Abaroma mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu Kristu. Ni ho hantu hafatwa nk’ahera kurusha ahandi Abayahudi bashobora kugera bagasengerera, bityo rukaba rwakira abarenga miliyoni buri mwaka baje gusenga n’abakerarugendo.
Kimwe mu bimenyetso biranga uru rukuta ni uko abarusura bandika amasengesho cyangwa ibyifuzo byabo ku dupapuro duto bakadushyira hagati y’amabuye yarwo, bizeye ko Imana izabasubiza.
Ku bagabo bahasura na bo basabwa kwambara ingofero yitwa ‘Kippah’ mu mutwe mbere yo kwegera uru rukuta mu rwego rwo kurugaragariza icyubahiro.
Nubwo Old City of Jerusalem na Western Wall bifite agaciro gakomeye mu mateka n’iyobokamana, biri no mu bice byakomeje kugibwaho impaka hagati ya Israel n’Abanyapalestina, kuko impande zombi zibifite amateka yihariye. Icyakora, ibyo ntibibuza ko bikomeza kuba bimwe mu hantu h’ingenzi kandi hasurwa cyane ku Isi kubera umurage wabyo wihariye.
Bimwe mu byo umuntu yakwimenya ku Mujyi wa Kera wa Yeruzalemu (Old City of Jerusalem)
Old City of Jerusalem ni umwe mu mijyi ya kera kandi ufite amateka akomeye ku Isi, aho amateka yawo abarirwa mu myaka isaga 3,000. Ni ahantu hafatwa nk’ahera ku madini atatu akomeye ku Isi ari yo Ubuyahudi, Ubukirisitu n’Ubuyisilamu, bituma buri mwaka wakira abasura n’abasenga babarirwa muri za miliyoni baturutse hirya no hino ku Isi.
Uyu mujyi washyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO mu 1981 kubera agaciro kawo mu mateka, umuco n’iyobokamana. Ugabanyijemo ibice bine birimo agace k’Abayahudi, ak’Abakirisitu, ak’Abayisilamu n’ak’Abanya-Armenia, buri kimwe kikaba gifite amateka n’umuco byihariye.
Mu Mujyi wa Kera wa Yeruzalemu ni ho hari zimwe mu nyubako n’ahantu hafatwa nk’ahatagatifu ku rwego rw’Isi, harimo Western Wall, Church of the Holy Sepulchre, Dome of the Rock na Al-Aqsa Mosque. Ibi bituma uyu mujyi uba kimwe mu bice bifite uruhare rukomeye mu mateka y’amadini no mu bukerarugendo.
Nubwo uzwi cyane kubera amateka n’umurage ndangamuco, Old City of Jerusalem yanabaye isibaniro ry’intambara n’impaka za politiki mu binyejana byinshi bishize. Kugeza n’ubu iracyafatwa nk’igice gifite agaciro gakomeye ku mpande zitandukanye, ariko ikomeza kuba umwe mu mijyi y’amateka asurwa cyane ku Isi.
















