sangiza abandi

Abafite ubumuga 900 bari gufashwa byihariye mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abanyeshuri bafite ubumuga bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bari gufashwa byihariye ngo bakore neza kimwe n’abandi asaba abarezi gushyiraho akabo.

Mu banyeshuri 277,452 bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2025/26, harimo 928  bafite ubumuga barimo ab’igitsina gabo 376 ndetse na 552 b’igitsina gore.

Aba banyeshuri bakenera ubufasha bwihariye kugirango bakore ibizamini kimwe n’abandi, harimo guhabwa umwanya uhagije harimo n’uwinyongera (extra time), no gusobanurirwa mu buryo bw’amarenga n’ibindi bimenyetso kugirango bumve ibibazo.

Hifashishwa kandi ikoranabuhanga mu rwego rwo kugira ngo abafite ibibazo bitandukanye birimo; kutumva, kutavuga no kutabona babashe kumenya ibibazo no kubisubiza.

Mu gutangiza ku mugaragaro ibi bizamini mu Mujyi wa Kigali ku Ishuri rya GS Karembure, Minisitiri Irere Claudette yasabye abarezi gufasha byihariye abana bafite ubumuga.

Yagize ati “ Ndashaka gushyira umwihariko cyane ku gufasha abana bafite ubumuga. Murabizi nta mwana n’umwe usubizwa inyuma mu burezi bwacu, abo bana rero bagomba gufashwa. Dushyiraho uburyo bwo kubafasha ariko n’abarezi turabasabye bashyireho akabo.”

Yakomeje asaba ababyeyi muri rusange ko abana bari mu bizamini bakeneye kwitabwaho no guhabwa umwanya wo kuruhuka, no gutegura neza amasomo ngo bakore neza kandi batsinde.

U Rwanda rwimakaza uburezi budaheza aho kugeza ubu abana 43,663 bafite ubumuga bari ku ntebe y’ishuri kandi bafashwa kwiga neza bagasoza amashuri yabo nk’abandi.

Imibare ya MINEDUC yo mu 2025, igaragaza ko igipimo cy’abanyeshuri bafite ubumuga batsinda mu cyiciro cy’amashuri abanza kiri kuri 60,1%, kikaba kiri hasi cyane ugereranyije n’igipimo rusange cy’igihugu cya 75,6%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yasabye abarezi kwita byihariye ku banyehsuri bafite ubumuga bari gukora ibizamini bya Leta

Photos:

[fluentform id="3"]