sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Isreal kwizihiza umunsi wo Kwibohora

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Israel, Gideon Saar, bifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Israel, n’inshuti z’u Rwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.

Uyu muhango wabaye mu rwego rwo kuzirikana urugendo u Rwanda rwanyuzemo kuva rwibohoye ku wa 4 Nyakanga 1994, ndetse no kugaragaza intambwe rwateye mu kwiyubaka no kongera kubaka igihugu nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo.

Abitabiriye uwo muhango bagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 32 ishize, rwaranzwe no kwihangana no kubaka igihugu mu nzego zitandukanye.

Uyu muhango wagaragaje umubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Israel, aho impande zombi zikomeje guteza imbere ubufatanye mu nzego zigamije iterambere.

Mu ruzinduko Minisitiri ari kugirira i Yeruzalemu, u Rwanda na Israel byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere uburezi bw’ibanze, isakazabumenyi n’ikoranabuhanga, uburezi bw’amashuri makuru n’ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi, bishima intambwe bimaze gutera mu bufatanye.

Ni mu gihe kandi Ikigo cy’u Rwanda n’icya Israel bishinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bijyanye n’iterambere, RCI na Mashav, na byo byagiranye amasezerano.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Yeruzalemu ku wa 6 Nyakanga 2026 aho yasinywe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we Gideon Saar.

Nyuma yo gusinya aya masezerano Minisitiri Gideon yatangaje ko yishimiye kwakira Nduhungirehe i Jerusalem, umurwa mukuru uhoraho wa Israel, asobanura ko uru ruzinduko rugaragaza ubushuti buri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Bwana Minisitiri, Israel n’u Rwanda ni ibihugu bito bibiri bifite ahahise hakomeye ariko n’icyizere gikomeye cy’ahazaza. Abaturage bacu twembi bahuye n’amahano akomeye cyane. Abayahudi bakorewe Jenoside, mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kuri Minisitiri Nduhungirehe we yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Israel urenze uwa dipolomasi, kuko abaturage b’impande zombi bahujwe n’amateka banyuzemo, ubudaheranwa bwabaranze n’umuhate wo guteza imbere ibihugu byabo.

Ati “U Rwanda na Israel bifitanye umubano ukomeye urenze uwa dipolomasi kandi ibihugu byombi byaranzwe n’amateka akomeye, ariko ikidusobanura ni ubudaheranwa bw’abantu bacu n’umuhate wo guhindura ibikomeye iterambere, kuva mu bihe bya Jenoside tujya mu iterambere ry’ubukungu, ubudaheranwa, guhanga ibishya, tukandika amateka mashya y’abaturage bacu.”

Yasobanuye ko amasezerano yasinywe n’ibigo bishinzwe ubufatanye mpuzamahanga bishamikiye kuri za Minisiteri z’ububanyi n’amahanga azafasha ibihugu byombi gusangira ubunararibonye mu kwishakamo ibisubizo; ay’uburezi abifashe gukomeza uru rwego, guhanahana ubumenyi, guhugurana no kubaka ubushobozi.

U Rwanda na Israel Byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu burezi n’ikorababuhanga
Minisitiri Nduhungirehe we yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Israel urenze uwa dipolomasi
Minisitiri Gideon Saar yavuze ko uruzinduko rwa Nduhungirehe i Yerusalemu rugaragaza ubucuti buri hagati y’u Rwanda na Israel
Abanyarwanda baba muri Israel bizihije umunsi wo Kwibohora

Photos:

[fluentform id="3"]