sangiza abandi

Mu Rwanda 73% by’abakobwa bari munsi y’imyaka 24 batarashyingirwa ni amasugi

sangiza abandi

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko mu rubyiruko rutarashyingirwa rufite imyaka iri hagati ya 15 na 24, abagera kuri 73% by’abakobwa bavuze ko batarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Ibi byatangajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bwasohotse ku itariki ya 30 Kamena 2026.

NISR ivuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 20.831 bari hagati y’imyaka 15-59 mu gihugu hose barimo abagore 14.283 n’abagabo 6.548 aho babazwaga ibibazo bitewe n’ingingo runaka.

Bugaragaza ko mu bahungu bafite imyaka 15 kugeza kuri 24, 7% bemeye ko bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere batarageza ku myaka 15 mu gihe mu bakobwa bari munsi y’iyo myaka  bari kuri 3%.

NISR kandi garagaza ko urubyiruko rufite imyaka 18 kugeza kuri 24, abagera kuri 22% by’abahungu bakoze imibonano mpuzabitsina mbere yo kuzuza imyaka 18, mu gihe mu bakobwa ari 21%.

Ibi bivuze ko hafi umusore umwe muri batanu n’umukobwa umwe muri batanu batangira gukora imibonano mpuzabitsina bataruzuza imyaka 18.

Mu myaka 25 ishize, ubushakashakashatsi bwerekana ko umubare w’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24 bakoze imibonano mpuzabitsina mbere y’imyaka 15 utigeze uhinduka aho wakomeje kuba hagati ya 3% na 5%.

Ku ruhande rw’abahungu basambanye mbere y’imyaka 15 ni ho hagaragaye impinduka kuko imibare yaragabanutse aho bavuye kuri 13% barihomu 2005, bagera kuri 8% mu 2019/2020, ndetse bagera kuri 7% mu 2025. Ni mu gihe 65% bavuze ko batabikoze.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko mu myaka 25 ishize umubare w’abakobwa batarashyingirwa bavuze ko batarakora imibonano mpuzabitsina wagabanutse aho wavuze kuri 90% wari ho mu 2000, ugera kuri 76% mu 2019/2020, bakagera kuri 73% mu 2025.

ku ruhande rw’abahungu na bo hagaragaye igabanuka kuko abatarashyingirwa bavuga ko batarakora imibonano mpuzabitsina bavuye kuri 70% mu 2019/2020 bagera kuri 65% mu 2025.

Ku bijyanye n’abakundana n’abantu barenze umwe, ubushakashatsi bugaragaza ko 2% by’abakobwa bafite imyaka 15 kugeza kuri 24 bagiranye imibonano mpuzabitsina n’abasaga umwe mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi, mu gihe iki gipimo ku bahungu ari 4%.

Ni mu gihe kandi mu bakobwa 13% bwakoreweho, bwasanze barakoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu batashakanye cyangwa batabanaga, aho muri bo 47% bavuga ko bakoresheje agakingirizo ubwo baherukaga gukora iyo mibonano.

Naho ku bahungu, abagera kuri 14% by’abakoreweho ubushakashatsi bemeye ko bakoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu batashakanye cyangwa batabanaga, muri bo 74% bavuga ko bakoresheje agakingirizo ku nshuro ya nyuma bayikoze.

Mu Rwanda 73% by’abakobwa bari munsi y’imyaka 24 batarashyingirwa ni amasugi

Photos:

[fluentform id="3"]