sangiza abandi

U Rwanda rwageze ku bushobozi bwo kubika litiro miliyoni 118 z’ibikomoka kuri peteroli

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ko ibikomoka kuri peteroli bibura ku isoko, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushora imari mu kongera ubushobozi bwo kubibika, aho kugeza ubu hari ubushobozi bwo kubika toni zigera kuri miliyoni 118.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Nsengiyumva yagaragarije Abasenateri n’Abadepite ishusho rusange y’ubukungu, ibibazo byahungabanyije ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse n’ingamba zo kubikemura Guverinoma ikomeje gushyira mu bikorwa.

Yavuze ko nubwo mu Rwanda ubukungu bukomeje kugaragaza ubudahangarwa, ariko ko bukomeje guhangana n’ingaruka z’ibibazo bitandukanye zirimo izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Hagati ya Gashyantare na Kamena 2026, igiciro cy’akagunguru ka peteroli cyarazamutse kiva ku Madolari ya Amerika 70 kigera hejuru ya 126, ibyatumye lisansi izamukaho hafi 48% na mazutu ikazamukaho 50%.

Minisitiri w’Intebe yaragaje ko Guverinoma yashyizeho gahunda yo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli, harimo no gukomeza kongera ububiko.

Yagize ati “Mu rwego rwo kwirinda ko ibikomoka kuri peteroli bibura ku isoko, Guverinoma yakomeje gushora imari mu kongera ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli, no gufasha abacuruza ibikomoka kuri peteroli mu kubona inguzanyo kugira ngo bashobore kurangura.”

Yashimangiye ko Guverinoma izakomeza gushaka ububiko buhagije bw’iibkomoka kuri peteroli kugirango bikomeze kuboneka ku isoko mu guhangana n’iri zamuka ry’ibiciro byabyo.

Yavuze ko ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubika litiro zigera kuri miliyoni 118 kandi biteganyijwe ko ubu bushobozi buzongerwa bukagera kuri litiro miliyoni 230 mu mwaka wa 2029 nk’uko biteganyijwe muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).

Ati “Ibi bizafasha Igihugu guhangana n’ihungabana rituruka ku masoko mpuzamahanga no gukomeza kubona peteroli ku buryo buhoraho.”

Ubu bubiko bwagiye bwiyongera uko imyaka iza, kuko muri 2021 mu Rwanda hari ibigega bya Leta n’iby’abikorera bishobora kubika ibikomoka kuri peteroli bingana na litiro miliyoni 72 gusa. Mu 2024, bwavuye kuri litiro miliyoni 113 bugera kuri litiro miliyoni 117,2.

U Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo koroshya itumizwa rya peteroli

U Rwanda rukomeje gushimangira ubufatanye n’ibihugu byo mu karere binyuze mu Muhora wa Ruguru no mu Muhora wo Hagati, hagamijwe koroshya itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli no kwagura amasoko yabyo.

Mu mpera za Kanama, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane agamije koroshya itumizwa mu mahanga uburyo ry’ibikomoka kuri peteroli binyuze mu Muhora wa Ruguru mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi. 

Mu ntangiriro za Nyakanga, u Rwanda rwateye indi ntambwe mu gushaka uburyo ibikomoka kuri peteroli biboneka mu gihugu ku buryo buhoraho, rusinyana amasezerano na Tanzania yo gutumiza lisansi na mazutu binyuze ku cyambu cya Tanga muri Tanzania. 

Biteganyijwe ko bitarenze mu mpera za Nyakanga, kuri iki cyambu hagera ubwato bwa mbere bupakiye toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rwatumije, ndetse buri kwezi bikajya bihanyura. 

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko ibi bizafasha kugira ibiciro bito kandi bidahindagurika mu gihe kirekire.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yatangaje ko leta ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro bikomoka kuri peteroli

Photos:

[fluentform id="3"]