sangiza abandi

“Nimbona abakinnyi nifuza nzagarura igitinyiro cya Sitade Gologota.” umutoza Banamwana wa Sunrise FC

sangiza abandi

Umutoza mushya wa Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare, Banamwana Camarade yatangaje ko mu gihe yahabwa abakinnyi bashya nk’uko abyifuza azagarura igitinyiro cya Sitade y’Akarere ka Nyagatare izwi nka Gologota aho amakipe akomeye yakundaga gutsikirira muri Shampiyona y’u Rwanda.

Banamwana yatangaje aya magambo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026 ubwo ikipe ya Sunrise FC yatangiraga imyitozo n’abakinnyi 16 bafite amasezerano mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27 nyuma yo kongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Aganira na Radiyo y’Abaturage ya Nyagatare (RBA Nyagatare), umutoza Banamwana yagize ati,”Nicyo nifuza nyuma y’uko nzaba nguze abakinnyi bose nkeneye, aho niho nazongera ngatanga indi message (Ubundi butumwa) kuko umutoza, yaba umutoza mwiza akagira ibyo yahindura ariko rimwe na rimwe n’abakinnyi babigiramo uruhare.”

Yakomeje agira ati,”Mu gihe rero abakinnyi nifuza bagera muri batandatu (6) nimba mbabonye, ndizera ko ntakizambuza ko ibyo nagiye nkora hamwe, yaba i Bugesera, yaba i Gicumbi, yaba i Ngoma, yaba muri Kiyovu, mpamya ko n’aha nabihakorera.”

Banamwana Camarade yasabye abafana ba Sunrise FC kuba hafi ikipe ndetse ko intego ari ukubona umwanya mwiza muri Shampiyona aho kongera kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka ibiri yari imaze mu cyiciro cya kabiri kuko yamanutse mu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Sunrise FC yazamutse ibikwiye kuko yanegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Nyuma yo gusinyisha umutoza Banamwana Camarade amasezerano y’umwaka umwe avuye muri Bugesera FC, Sunrise FC yatangiye no kujya ku isoko ry’abakinnyi aho kugeza ubu imaze gutangaza abakinnyi 3 bashya ndetse imaze no kongerera amasezerano abakinnyi 3.

Sunrise FC yasinyishije Duru Ikenna ukina yugariro ku ruhande rw’ibumoso avuye muri Gorilla FC, umuzamu Mfashingabo Didier wavuye muri Bugesera FC na Rashidi Mapoli Yekini ukina aca ku ruhande asatira wavuye mu Amagaju FC, aba bose basinye amasezerano y’imyaka 2.

Abakinnyi bamaze kongererwa amasezerano ni Ndikumana Christian, Nyamurangwa Moses, na Gatete Jimmy bose bakina mu kibuga hagati, bakaba barongerewe amasezerano y’imyaka 2 kuri buri umwe.

Sitade y’Akarere ka Nyagatare izwi nka Gologota
Umutoza Banamwana Camarade yasinyiye Sunrise FC amasezerano y’umwaka umwe ari umutoza mukuru wayo
Ikipe ya Sunrise fc isoje imyitozo yambere yitegura umwaka w’imikino 2026-2027

Photos:

[fluentform id="3"]