sangiza abandi

Minisitiri Nsanzimana yeretse Afurika ko gusangizanya no kwihutisha amakuru y’ubuzima ari ingenzi ku baturage

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko kwihutisha no gusangizanya amakuru y’ubuzima hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi ku buzima bw’abaturage batuye uyu mugabane, agaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI ari kimwe mubizakemura ibibazo bikigaragara muri uru rwego.

Ibi Minisitiri Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026, ubwo yatangizaga inama nyunguranabiterezo ku ikusanyamakuru ku buzima iri kubera mu Rwanda.

Iyi nama yitabiriwe n’inzobere mu gusesengura amakuru y’ubuzima n’abayobozi bakuru bo mu rwego rw’ubuzima baturutse mu bihugu birindwi byo muri Afurika birimo; Burkina Faso, Ethiopia, Liberia, Senegal, Sierra Leone, Togo, na Zambia. 

Minisitiri Nsanzinama yagaragaje ko Afurika idakwiye gukomeza kugendera ku bushakashatsi bwakozwe n’ibindi  bihugu kuri Afurika avuga ko usanga biba bitazi neza ibibazo bihari ndetse rimwe na rimwe bagatanga ibisubizo bisa ku bihugu kandi bifite ibibazo bitandukanye.

Yagize ati “ Nyamara abahanga, dufite ubumenyi, dufite impuguke ndetse n’ikoranabuhanga rihagije ryatuma twikorera ibyo bikorwa twenyine, aho gukomeza kubiharira abandi ngo babidukorere ntanibyo bazi.” 

Yakomeje ati “Impamvu n’uko iyo undi ari we ufatira igihugu cyawe ibyemezo, akenshi ntibiba bihuye neza n’ibikenewe kuko aba adasobanukiwe neza imiterere y’ibibazo byawe n’ibyo ushaka kugeraho. Hari n’igihe ibihugu bitandukanye bihabwa ibisubizo bimwe, nyamara ibibazo bifite bitandukanye.”

Minisitiri Nsanzimana yaragaje ko hakiri ibibazo by’ingenzi bikwiye kwitabwaho harimo no kwihutisha ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage DHS, aho busanzwe bukorwa buri myaka itanu avuga muri icyo gihe haba harabaye ibindi bibazo bitandukanye byakabaye bihita bishakirwa ibisubizo.

Yagize ati “ Ubushakashatsi bwa DHS butanga amakuru y’ibyabaye mu myaka itanu ishize. Muri icyo gihe, umwana aba yaravutse ndetse yaratangiye no gukura. Bivuze ko ayo makuru aba yaratanzwe atinze cyane ku buryo atagifasha mu gufata ibyemezo byihuse kandi bishingiye ku bihe biriho”.

Yatanze urugero rw’ubushakashatsi bwa DHS buheruka gukorwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ubushakashatsi bugaragaza umubare w’abagore bapfa babyara bwakorewe ku bagore 27 gusa mu gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 14. Abo bagore 27 ni bo bakoreshejwe mu kugereranya uko ikibazo giteye mu gihugu hose. Ni muri urwo rwego havuyemo igipimo kivuga ko abagore 149 ari bo bapfa babyara muri ibihumbi 100.”

Yagaragaje ko u Rwanda rwatangiye gukemura ibyo bibazo binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubusesenguzi ku Makuru y’Ubuzima hakoreshejwe ubwenge buhangano (NHIC).

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko iki kigo kiri gufasha igihugu kumenya ibibazo nyirizina by’ubuzima biri mu gihugu hanyuma hagashyirwaho gahunda zo kubikemura hagendewe ku makuru yagikusanyirijwemo.

Yagize ati “ Iki kigo cya NHIC ushobora kwicara muri icyo cymba ukahava umenye uko igihugu cyose giteye mu buzima, ukamenya abagize umuriro mwinshi mu gihugu, ababyeyi babyaye n’abagize ibibazo babyara, abana bavutse n’ibiro bavukanye, ahavutse icyorezo n’ibindi byose dusigaye tubibona mu cyumba kimwe nyamara mbere byarasabaga inama nyinshi.”

Muri Mata 2025, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangije ku mugaragaro ikigo cya (NHIC), aho cyashyizweho nk’urubuga rw’ikoranabuhanga ruhuza amakuru y’ubuzima aturuka ahantu hatandukanye, rukayasesengura rukagaragaza ibimenyetso bifasha mu gufata ibyemezo, gutegura gahunda no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Minisitiri Nsanzimana yeretse Afurika ko gusangizanya no kwihutisha amakuru y’ubuzima ari ingenzi ku baturage
Inzobere mu gusesengura amakuru y’ubuzima muri Afurika ziteraniye mu Rwanda mu gusangizanya uko hakusanywa amakuru y’ubuzima
Izi nzobere zaturutse mu bihugu 7 byo muri Afurika
U Rwanda rwashyizeho ikigo gikusanya amakuru ku buzima hagamijwe kumenya ibibazo bigomga gukemurwa

Photos:

[fluentform id="3"]