sangiza abandi

Abakoresha serivisi z’imari bagiye gutangira gukoresha byuzuye uburyo bwa eKash mu kwishyurana

sangiza abandi

Mu rwego rwo koroshya no kunoza uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, guhera ku wa 14 Nyakanga 2026, abakoresha konti za banki n’iz’ibigo bitanga serivisi z’imari bakoresha ikoranabuhanga bagiye gutangira gukoresha sisitemu ya eKash mu kohereza no kwakira amafaranga.

Mu rwego rwo koroshya no kunoza uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, guhera ku wa 14 Nyakanga 2026, abakoresha konti za banki n’iz’ibigo bitanga serivisi z’imari bakoresha ikoranabuhanga bagiye gutangira gukoresha sisitemu ya eKash mu kohereza no kwakira amafaranga.

Ni ibyatangajwe na RSwitch, ishinzwe ibikorwa by’ubwishyu bw’imbere mu gihugu, nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ishyizeho amabwiriza No. 45/2026 yo ku wa 9 Mutarama 2026, agamije guteza imbere ubwishyu bukorwa hagati y’ibigo by’imari binyuze muri eKash.

RSwitch yasobanuye ko eKash ari sisitemu y’igihugu ituma amafaranga yoherezwa hagati ya konti za banki n’iz’ibigo bitanga serivisi z’imari mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Abakiriya bazajya bohererezanya amafaranga hagati ya konti za banki, konti zo kuri telefone n’izindi konti z’ibigo by’imari byifashisha eKash, bakoresheje uburyo basanzwe bakoresha burimo USSD, Internet Banking cyangwa porogaramu (Applications) z’ibigo byabo.

Mu rwego rwo korohereza abakiriya, ibikorwa byose byo korohereza binyuze kuri eKash bizajya byishyurwa amafarabga y’ikiguzi cya serivisi atarenze 20 Frw kuri buri gikorwa, agenwa n’ikigo cy’imari gitanga serivisi.

RSwitch yanatangaje ko eKash yemera kohereza amafaranga agera kuri miliyoni 10 Frw ku gikorwa kimwe, icyakora buri kigo cy’imari gishobora kugena umubare muto ujyanye n’amategeko agenga urwego rw’imari mu Rwanda

RSwitch yavuze ko nta kindi umukiriya asabwa kugira ngo atangire gukoresha iyi serivisi, kuko abasanzwe muri sisitemu za banki n’ibindi bigo by’imari bazahita bayikoresha.

Yagaragaje ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu kubaka ubwishyu bukoresha ikoranabuhanga, igamije koroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati y’ibigo by’imari no kurushaho guteza imbere serivisi z’imari mu Rwanda.

eKash yatangijwe ku mugaragaro na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo RSwitch ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, ifite intego nyamukuru yo guhuza serivisi zose z’imari.

Kugeza ubu, eKash ihuza ibigo by’imari 22 birimo amabanki y’uburyo bwose, SACCOs, ibigo by’itumanaho, n’ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari (Fintechs).

Kuva itangiye kugeragezwa muri 2022 kugeza itangizwa mu 2025, eKash yari imaze gukora serivisi zirenga miliyoni 46. 99% by’izizi serivisi zagenze neza, ndetse ihererekanya ry’amafaranga ryamaraga munsi y’amasegonda 15.

Abakoresha serivisi z’imari bagiye gutangira gukoresha byuzuye uburyo bwa eKash mu kwishyurana

Photos:

[fluentform id="3"]