sangiza abandi

Mu mezi atandatu Polisi yamennye litiro ibihumbi 100 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

sangiza abandi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu mezi atandatu gusa polisi n’izindi nzego bamennye ibinyobwa bitujuje ubuzirangenge birenga litiro ibihumbi 100, asaba abanyarwanda kurwanya ibyo binyobwa byangiza ubuzima bikanateza umutekano mucye.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA ku Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026, cyibanze ku gukangurira abanyarwanda kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

ACP Rutikanga yasabye abanyarwanda kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byaba ibihiye cyangwa ibidahiye ndetse no kugira amakenga igihe bashidikanya ku buryo zateguwe. Yasabye abantu kubiha agaciro kuko ibi binyobwa birimo inzoga biri guhitana ubuzima bwa benshi.

Yagize ati ” Gupfa ni ikintu cya mbere gikomeye uyu munsi kiduhangayikishije, ariko noneho abasigara barwaye na bo ni ikindi kibazo, bakabura n’intege zo kwikorera ngo bahahire n’ingo zabo.

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari byiza ko turinda kwiga ari uko umuntu yapfuye, nitwige kubera ko twumvise amakuru.”

Yakomeje agaragaza ubukana izi nzoga zifite, ndetse ashimangira ko mu kuzirwanya, mu mezi atandatu ashije hangijwe ibinyobwa byinshi byafashwe byakozwe bitujuje ubuziranenge, bikamenerwa imbere y’abaturage ngo bibe urugero no gutanga ubutumwa bubabuza bene ibyo binyobwa.

Ati “Mu mezi atandatu ashize, twamennye ibinyobwa bitujujuje ubuziranenge byakozwe mu buryo butandukanye, butazwi butanemewe birenga litilo ibihumbi 100.”

ACP Rutikanga yashimye ubufatanye n’abaturage kuko ari bo bitangira amakuru y’aho bazi hari ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge bigatuma polisi ibihagarika.

Ati “Dufatanya n’inzego n’abaturage tukamenya aho byateguriwe mu ngo hahandi hatemewe, tukabifata. Ariko na none tunakurikirana bya binyobwa by’inganda zidafite ibyangombwa, abo na bo turabafata tukabahagarika.

Yabasabye gukomeza uwo muco wo kubirwanya no gutanga amakuru aho biri kuko byangiza ubuzima bikanabuhitana ndetse bikanatera bamwe gukora ibikorwa bibi birimo n’urugomo, bibangamira umutekano.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ashize kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Mu mezi atandatu Polisi yamennye litiro ibihumbi 100 by’inzoga zitujuje ubuziranenge

Photos:

[fluentform id="3"]