Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana n’umuzamu wayo Drissa Kouyate nyuma yo gusohorwa ku rutonde rwa FIFA rw’amakipe atemerewe gusinyisha abakinnyi bashya.
Mu itangazo Rayon Sports yasohoye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2026 yavuze ko ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa hagati yayo na Drissa Kouyaté cyakemutse ku bwumvikane bw’impande zombi.
Rayon Sports yakomeje ivuga ko ubuyobozi bwayo bwamaze gushyikiriza Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, inyandiko zemeza ubwumvikane bwagezweho hagati y’impande zombi.
Rayon Sports kandi yamenyesheje abakunzi bayo ko umuzamu Drissa Kouyaté akiri umukinnyi wayo, kandi kuri ubu akaba ari mu kazi nk’ibisanzwe kuko ntakibazo na kimwe afitanye na Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yasohoye iri tangazo nyuma y’uko umwe mu banyamakuru bakomeye muri Afurika ukomoka muri Ghana Ebenezer Michael Danso Deveer uzwi nka Micky Jnr atangaje ko iyi kipe yamaze guhabwa ibaruwa na FIFA iyibwira ko itemerewe kugura abakinnyi bashya mu masoko atatu y’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Ibi bihano Rayon Sports yabihawe izira kwirukana umuzamu Drissa Kouyaté mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ari nabyo byari byatumye uyu muzamu arega ikipe ya Rayon Sports muri FIFA asaba ko Rayon Sports yamuha imperekeza kuko akiyifitiye umwaka umwe w’amasezerano mu myaka ibiri yayisinyiye.
Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
N’ubwo Drissa Kouyaté yari yitezweho gukemura ikibazo cy’umwanya wo mu izamu mu ikipe ya Rayon Sports, ariko ntabwo byamukundiye ndetse byagaragaye ko urwego rwe ruri hasi. Nyuma yaje no kugira ikibazo cy’imvune.
Ibi byatumye muri uyu mwaka w’imikino Rayon Sports ihindagura cyane abazamu mbere yo kubona Kwizera OIivier wageze muri iyi kipe muri Mutarama 2026.
Kugeza ubu Rayon Sports yamaze kugura umuzamu mushya Dande Junior ukomoka muri Cameroon mu gihe Kwizera Olivier yanze kongera amasezerano muri iyi kipe yavukiye i Nyanza.
Rayon Sports ikomeje imyitozo iri gukorera i Gicumbi yitegura umunsi w’Igikundiro ‘Rayon Day’ uzaba ku wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2026 muri Kigali Pele Stadium aho izakina na Gor Mahia FC yo muri Kenya.









