sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 11 Frw mu iminsi itanu

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko hagati y’itariki ya 6 n’iya 10 Nyakanga 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe ku masoko mpuzamahanga byinjirije u Rwanda amafaranga arenga miliyari 11,8 Frw.

Ni ibigaragara muri raporo y’icyumweru igaragaza umusaruro woherejwe mu n’amafaranga winjirije igihugu.

Muri iyo minsi itanu, u Rwanda rwohereje hanze umusaruro ungana na toni 9.101, zirimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye, harimo n’ibikomoka ku matungo.

Mu byoherejwe mu mahanga, ibindi bicuruzwa bitandukanye hamwe n’ibikomoka ku matungo ni byo byatanze umusaruro munini kurusha ibindi, aho byinjije miliyari 5,8 Frw.

Icyayi cyakurikiyeho, aho cyinjije miliyari 2,4 Frw, gikurikirwa n’ikawa yinjije miliyari 1,7 Frw. Imboga zinjije miliyari 1,29 Frw, imbuto zinjiza miliyoni 492,1 Frw, mu gihe indabo zo zinjije miliyoni 32,5 Frw.

Ibi bicuruzwa byahejejwe ku masoko yo mu bihugu birimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, Nigeria n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 11 Frw mu iminsi itanu

Photos:

[fluentform id="3"]