Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa bwasabiye Dr. Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 30 kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rwamucyo ari kuburana mu bujurire nyuma y’uko tariki ya 30 Ukwakira 2024, uru rukiko rwari rwamuhamije ibyaha rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Mu iburanisha ry’urubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugène Rwamucyo yaje gutungura abacamanza yihakana ko ari Umunyarwanda aho yavuze ko akomoka muri Kenya
Dr Rwamucyo, umuganga wahoze akorera Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatangaje amagambo yakuruye impaka, mu ijambo ryo kwiregura ku byaha akurikiranyweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo gihe yatangiye avuga ko yifatanyije “n’abibuka abazize Jenoside n’andi mahano yabaye mu Rwanda.”
Mu ijambo rye Rwamucyo yanenze ibyo yise kugerageza kumusobanura hashingiwe ku bwoko bwe no kuba yaravukiye mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho yerekanye ikarita ya Afurika mu rukiko, avuga ko ababyeyi be bakomoka i Nyanza muri Kenya, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’ikiyaga cya Victoria.
Yagize ati “Ababyeyi banjye bakomoka i Nyanza muri Kenya. Baje mu Rwanda mu 1905 bazanye n’abamisiyoneri.”
Rwamucyo kandi yagarutse ku buzima bwe bwite, avuga ko amaze imyaka 40 abana n’umugore w’Umututsikazi avuga ko ababajwe n’ibyo yise kumushyira mu cyiciro cy’abahezanguni, ashimangira ko atigeze aba umunyamuryango wa CDR cyangwa se “Akazu”.
Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwagaragaje ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside.
Mu kwiregura Dr Rwamucyo yabwiye urukiko ko yafashe icyemezo cyo gushyingura iyi mibiri nk’uburyo bwo kuyikura ku gasozi no kurengera ubuzima rusange bw’abaturage bashobora kurwara indwara z’ibyorezo, kandi ko yabikoze mu rwego rw’ubutabazi.
Yavuze ko ahashyinguwe Abatutsi biciwe i Butare hari hazwi n’abagize uruhare muri ibi bikorwa, ariko ko atigeze akora ikarita yaho cyangwa ngo akore raporo yabyo. Yavuze ko icyakoze yakoze inyandiko ariko ngo zarabuze ubwo yahungaga muri Kamena 1994.









