sangiza abandi

Rulindo:Itsinda ry’urugomo ryiyita Wrong Turn , ritunze amapingu, rinaheruka kwica abaturage babiri ni bantu ki ?

sangiza abandi

Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye irimo uwa Cyinzuzi, Murambi na Masoro yo mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, baratabaza basaba inzego zibishinzwe guhagurukira amatsinda y’abagizi ba nabi yashibutse ku bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, by’umwihariko abiyita wrong turn baherutse no kwica abantu babiri babasanze mu isantere.

Mu ma saa Mbiri zishyira saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 11 z’ukwa Karindwi 2026, itsinda ry’abiyita wrong turn ryashibutse ku bakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ngo bageze mu isantere y’ubucuruzi y’ahitwa mu Gitete ritwara umugabo witwa Munyakindi Vincent bahimba Safari, n’undi musore witwa Habakurama Jean Pierre bahimba Mudimba.

Aba ngo ryabamanukanye baberekeza ahitwa mu Budakiranya, ribajyana mu Rugaragara ribakubita umugenda, bukeye imirambo y’abo uko ari babiri iboneka mu mayira.

Ubuhamya bw’umuturage wabibonye biba ati”Baraje umwe bamukuye hariya muri Salon arimo kwiyogoshesha,undi bamukura hariya haruguru babakuye muri iyi santere babajyana muya Bugaragara ni na ho babiciye.

Undi yagize ati”mugenzi wacu baraje bamufatira muri iyi santere baramuzirika n’amapingu bamujyana ku mugaragaro abantu bose bari kureba kuko nta muturage wavuga

Abaturage bavuga ko abari muri iri tsinda iyo bahagurutse nta muntu ushobora kwitambika cyangwa se ngo ahuruze ahubwo usanga buri umwe akiza amagara ye, anirinda ko bamwishyiramo ubutaha bakazaza ari we bashaka.Iyi ngo iyi ikaba ari na yo mpamvu aba bishwe nta butabazi babonye, yewe n’abaturage gutanga amakuru imitima iba ihagaze ndetse banigengesera.

Umuyobozi w’iri tsinda ngo aba anafite amapingu

Abaturage bavuga ko umuyobozi w’iri tsinda uzwi nka Gafuna aba anafite amapingu, kuko nk’umwe muri aba baheruka kwicwa ngo yakubiswe babanje kuyamwambika.Umwe mu baturage yagize ati”Gafuna bamufungiye i Tare aratoroka atorokana amapingu n’infunguzo.Yarabizanye arabifite”

Undi yagize ati”Niba umuntu afite amapingu twarabivuze kenshi abantu bataka barira ntibagire ikintu bakora urumva atari ikibazo”

Ibikorwa by’amatsinda y’aba biyise amazina bakora urugo muri ibi bice bya Rulindo, by’umwihariko mu mirenge ya Cyinzuzi, Murambi na Masoro, ngo ntibibura kwigaragaza. Ngo baragera mu isantere imvururu zikavuka abantu bagakubitwa bamwe bakabaka amafaranga mu rwego rwo kwigura.

Mu buhamya bw’abaturage bati”Dufite umutwe witwa aba Gang na Wrong Turn ,duhora dukubitwa hari abakubiswe muri iyi minsi ,umwe abandi barigura hari uherutse kwigura atanga ikimasa.Nonese amafaranga yo kwigura namara kudushiraho n’imitungo yadushizeho,tuzarengerwa na nde ?

Abaturage barasaba ingamba n’ubufasha bw’inzego zisumbuye mu guca intege aya matsinda, kuko bo nta mbaraga zo kubahashya bafite.

Ese polisi y’u Rwanda iviga iki kuri aya matsinda ajujubya abaturage ?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police Ignace Ngirabakunzi yabwiye Radio 1 ko Polisi imaze guta muri yombi 17 bacyekwaho kuba muri ayo matsinda kandi Polisi itazihanganira na rimwe uwo ari we wese wishora mu bikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi.Yagize ati “Kugeza ubu hari abantu 17 bamaze gufatwa bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi n’abandi baracyashakishwa”

Hirya no hino mu gihugu aharangwa ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye, usanga bidasigana n’imitwe y’abagizi ba nabi ikora ibyo bikorwa mu buryo butemewe ari na ko igirira urugomo abaturage.

Usibye aba biyita Wrong Turn, hari abandi bumvikanye biyita abahebyi, abapari, imparata n’andi mazina biyita bagamije guhungabanya umutekano w’abaturage.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]