Mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze hatangiye amahungurwa ku micungire y’urwego rw’Ingabo yitabiriwe naba Ofisiye bakuru bo mu nzego z’umutekano zitandukanye zo mu Rwanda.
Ni amahugurwa yitabiriwe naba Ofisiye bakuru 26 baturutse mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, n’abakozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Aya mahugurwa yatangiriye ku cyiciro cyakozwe mu buryo bw’ ikoranabuhanga kuva tariki 1 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2026, akomereza ku cyiciro cyo kwiga imbobana nkuboe ku ishuri cyatangiye kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2026.
Iki ni icyiciro cya gatatu mu ruhererekane rushya rw’amahugurwa yo ku rwego rw’ubuyobozi bukuru yateguwe ku bufatanye n’Ishuri Rikuru rya RDF n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).
Aya mahugurwa agamije kongerera abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi mu miyoborere, igenamigambi no gufata ibyemezo. Azafasha abayitabiriye kugira ubushobozi bukenewe mu kuyobora neza inzego z’ingabo, ibikorwa byazo n’umutungo, haba mu bihe by’amahoro no mu bindi bihe bidasanzwe.











