sangiza abandi

Abari munsi y’imyaka 35 bihariye 60% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA

sangiza abandi

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Basile Ikuzo, yasobanuye ko abari munsi y’imyaka 35 ari bo bafite umubare munini wandura Virusi itera SIDA kuko bihariye 60% ugereranyije n’ibindi byiciro.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye Radiyo y’Igihugu kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026.

Ikuzo yavuze ko nubwo u Rwanda ruhagaze neza mu guhangana na Virusi Itera SIDA, ariko ubwandu bukigaragara cyane mu rubyiruko kuruta mu bakuze, nubwo imibare igaragaza ko ababusanganywe bo ari bake cyane.

Imibare igaragaza ko abari hagati y’imyaka 15 na 49 bafite virusi itera SIDA ari 2.2%% mu gihe mu rubyiruko abari hagati y’imyaka 15 na 24, abafite iyi virusi ari 0.8%.

Nyamara nubwo iyi mibare igaragaza ko abakiri bato basanganywe ubwo bwandu ari bacye, abandura bashya ni bo bari kwiyongera kuko abari munsi y’imyaka 35 bandura bari kuri 60%.

Ni mu gihe iyo urebye abakuru barengeje iyo myaka usanga bo abenshi ari ababusanganywe babumaranye igihe biyitaho ndetse bafata imiti, ariko ugasanga nta bwandu bushya bubagaragaramo ugereranyije n’urubyiruko.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mri RBC, Dr. Basile Ikuzo, yavuze ko iyi mibare iramutse ikomeje byazaba ikibazo, asaba ko urubyriko rwakangukira serivisi zo kwirinda iyi virusi.

Yagize ati “Nubwo mu rubyiruko hari abafite virusi itera SIDA bacye ariko hatagize igikorwa mu myaka iri imbere niho baba biganje. Urebye imibereho basigaye babayeho ibongerera ibyago byo kwandura ariko nanone ntabwo bitabira serivisi zashyizweho kugirango turwanye virusi itera sida.”

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwagabanyutse mu myaka 20 ishize. Raporo igaragaza ko kuva mu 2005 kugeza mu 2014-2015, ubwandu bwa Virusi Itera SIDA bwagumye kuri 3%, mu gihe mu mwaka wa 2019-2020 bwaje kugabanuka bugera kuri 2,7%, naho mu 2025 bugera kuri 2,2%.

U Rwanda ruhagaze neza mu guhangana na Virusi itera SIDA kuko rwamaze kurenga intego mpuzamahanga ya 95-95-95, ni ukuvuga 95% by’abafite ubwandu bwa HIV/AIDS bazi uko bahagaze, 95% bahabwa imiti igabanya ubukana ndetse na 95% bafite virusi yagabanyirijwe ubukana.

Ubu aho hose u Rwanda rwarengeje 95%, kuko hari 96% by’abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bazi uko bahagaze, 98% bakaba bahabwa imiti igabanya ubukana mu gihe 98% bafite virusi yagabanyirijwe ubukana ikagezwa ku rwego rutakwanduza abandi.

Photos:

[fluentform id="3"]