sangiza abandi

Gicumbi FC yatangaje igihe izatangirira imyitozo, inatangaza ikirango gishya

sangiza abandi

Ikipe ya Gicumbi FC yatangaje ko izatangira imyitozo yo kwitegura umwaka wa 2025/2026 ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, inatangaza ikirango gishya.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda yatangaje ko imyitozo yayo izabera kuri Sitade y’Akarere ka Gicumbi iherutse kuzura, ndetse ikazitabirwa n’abakinnyi bose bafitiye amasezerano iyi kipe ndetse n’abandi bakinnyi bahawe ubutumire n’ubuyobozi bw’ikipe kugira ngo bakore igeragezwa.

Mu itangazo Gicumbi FC yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026, yifurije abakinnyi bose ikaze ndetse yizeza abakunzi bayo ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo yitware neza muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza.

Uretse gutangaza ko izatangira imyitozo, Gicumbi FC yamaze no gutangaza ikirango gishya (Logo) izajya ikoresha gisimbura icyari gisanzwe.

Ikirango gishya cya Gicumbi FC kigaragaramo inka, imisozi, icyayi n’amaterasi y’indinganire.

Gicumbi FC imaze umwaka umwe mu cyiciro cya mbere nyuma yo kongera kuzamuka, aho umwaka w’imikino 2025/2026 yarangirije ku mwanya wa 12 mu makipe 18, mu mikino 34 ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League.

Mu mwaka w’imikino wa 2025/26, Gicumbi yatsinze imikino 10, inganya imikino 8, itsindwa imikino 16, yinjijwe ibitego 54, yinjiza ibitego 38, bivuze ko yarangije Shampiyona n’umwenda w’ibitego 16 n’amanota 38.

Umwaka w’imikino urangiye, umutoza Bisengimana Justin watozaga Gicumbi FC yahise yerekeza muri AS Kigali bituma iyi kipe ihita isinyisha Afahamia Lotfi nk’umutoza wayo mushya ku masezerano y’imyaka ibiri.

Kuri ubu Gicumbi FC ntabwo iragaragara ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ariko bamwe mu bakinnyi bayo bamaze kugurwa n’andi makipe barimo Rubuguza Jean Pierre wagiye muri APR FC na Intibazonkiza Djuma na Nzeyimana Jean Petit bamaze kwerekeza muri Sunrise FC.

Ikirango gishya cya Gicumbi FC
Ikirango gicyuye igihe cya Gicumbi FC

Photos:

[fluentform id="3"]