sangiza abandi

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko u Rwanda rukataje mu kugeza uburezi bufite ireme kuri bose

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga no gushora imari mu kubaka urwego rw’uburezi no kuruvugurura hagamijwe guha buri mwana wese amahirwe yo kubona uburezi kandi bufite ireme.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026, ubwo yitabiraga ikiganiro cyahuje Abaminisitiri b’Uburezi bo muri Afurika mu muhango wo gutangiza inama ihuza abayobozi n’impuguke mu burezi izwi nka Foundational Learning Exchange (FLEX 2026) iri kubera i Lilongwe muri Malawi.

Minisitiri Nsengimana yashimngiye ko uburezi bukomeje kuba imwe nkingi u Rwanda rushyiramo imbaraga muri gahunda zarwo z’iterambere.

Yavuze ko Guverinoma izakomeza gushora imari mu burezi no gushyira mu bikorwa impinduka zigamije kuzamura ireme ryabwo, mu guha buri wese amahirwe yo kwiga kandi neza.

Yanahamagariye abafatanyabikorwa mu iterambere kurushaho guhuza inkunga batanga n’ibikenewe cyane mu rwego rw’uburezi muri buri gihugu, kugira ngo gahunda zigamije guteza imbere ubumenyi bw’ibanze ku bana zitange umusaruro urambye kandi wihuse.

Inama ya FLEX 2026 yahuje Abaminisitiri b’Uburezi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’impuguke mu burezi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo.

Uyu mwaka iyi nama iri kuba ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuva ku mihigo kugera ku musaruro no gutanga uburezi bufite ireme ku bana benshi.”

Iyi nama igamije gusangizanya ubunararibonye hagati y’ibihugu, no gukomeza ubufatanye bugamije kuzamura ireme ry’uburezi bw’ibanze, kugira ngo abana bose babone amahirwe yo kwiga neza no gutsinda.

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kubaka uburezi bufite ireme kandi bugera kuri bose
Abayobozi n’impuguke mu burezi bahuriye mu nama izwi nka Foundational Learning Exchange (FLEX 2026)

Photos:

[fluentform id="3"]