Ikipe ya APR BBC yamaze kwiyambaza umukinnyi w’umunya-Amerika Teafale Marquise Lenard Jr ngo azayifashe mu mikino ya kamarampaka izaba nyuma y’uko imikino ya Shampiyona isojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026.
Teafale Lenard kuri ubu ari mu Rwanda ndetse asanzwe yanditse mu bakinnyi ba APR BBC ku buryo no ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ashobora kugaragara mu mukino urashyire akadomo ku mikino ya Shampiyona uhuza APR BBC na RSSB Tigers muri Petit Stade saa mbiri z’ijoro (20h00).
Teafale Lenard yageze muri APR BBC muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yiteguraga imikino ya Basketball Africa League (BAL 2026) ndetse ayikinira no muri Shampiyona.
Nyuma APR BBC yagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino ya BAL nk’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona, yivanye muri iyi mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mpamvu zayo bwite bituma isimbuzwa RSSB Tigers yari yatwaye igikombe cy’Igihugu, Rwanda Cup.
Mu kwitegura imikino ya BAL, RSSB Tigers yagiye muri APR BBC ivanamo abakinnyi benshi ngo bazayifashe muri iyi mikino barimo na Teafale Lenard, ndetse ntiyasize n’umutoza wa APR BBC, James Maye Jr, kuko nawe yafashije iyi kipe nk’umutoza wungirije.
Ibi byatanze umusaruro kuko byasize ikipe ya RSSB Tigers itwaye igikombe cya BAL ndetse iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze.
Teafale Lenard yagize uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi n’ubwo yagize n’ikibazo cy’imvune bigatuma akina iminota micye.
Teafale Lenard yakinnye imikino 5 muri BAL, ariko ushyize ku mpuzandengo, yatsinze amanota 19.2, akora rebounds 4.4, atanga imipira 2.4 yavuyemo amanota (Assists), yambura umupira inshuro 1.6 mu minota 27.4.
Muri rusange Teafale Lenard yatsindiye RSSB Tigers amanota 136 muri BAL, byamugize umukinnyi wa 7 watsinze amanota menshi mu irushanwa ry’uyu mwaka.
Teafale Lenard yakiniye APR BBC imikino 7 muri Shampiyona, muri iyo mikino yose yakinnye iminota 162 n’amasegonda 19, atsinda amanota 90, akora rebounds 51, atanga imipira 20 yavuyemo amanota, yambura umupira inshuro 22.
Teafale Lenard abaye umukinnyi wa 3 APR BBC yongeyemo kugira ngo azayifashe mu mikino ya kamarampaka nyuma y’umunya-Amerika Leonard Craig Randall II n’umunya-Senegal Mouhamadou Diagne.










