sangiza abandi

Gen. Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, akaba n’inshuti y’u Rwanda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Gen Muhoozi yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ari kumwe n’Umuyobozi w’umutwe w’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, Gen Maj Willy Rwagasana.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Gen Muhoozi azaganira n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda ku kongerera imbaraga umubano w’ingabo z’ibihugu byombi, anaganire na Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yaganiriye n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’impande zombi, asura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Gen Muhoozi Kainerugaba aje mu Rwanda nyuma y’uko mu bihe byashije yari yarateguje uru rugendo ndetse tariki 4 Nyakanga 2026 ubwo Abanyarwanda bizihizaga umunsi wo Kwibohora uyu mugabo  yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora, ashima ubutwari bwa Perezida Paul Kagame.

Muri iri shuri, Gen Muhoozi yatanze amasomo ku bufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Gen Muhoozi afata Perezida Kagame nk’umwe mu bayobozi b’icyitegererezo ndetse akunda kumwita Se wabo.

Gen Muhoozi yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali yakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Gen Muhoozi agenda aganira Gen Mubarakh
Gen Muhoozi yishimiye gusura u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]