Abantu bamwe usanga baraciye ukubiri no gufata amafunguro ya nijoro atari uko bayabuze ahubwo ari impamvu zo kwanga kongera ibiro aho bahuriza kintu cy’uko kurya nijoro bituma umuntu abyibuha.
Ubushakashatsi bwa vuba bushingiye ku mibare bwerekana ko igihe uririyeho kigira ingaruka zikomeye ku buryo umubiri wakira amafunguro.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi barimo Hiu Yee Liu, Ashley A. Eso, Nathan Cook, Hayley M. O’Neill na Loai Albarqouni, bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi JAMA Network Open mu 2024, bwasesenguye ubushakashatsi 29 bwari bwakorewe ku bantu 2.485.
Abashakashatsi basanze abantu bagabanyije inshuro barya nijoro bakibanda ku gufata amafunguro mu masaha y’amanywa baragize igabanuka ry’ibiro ku kigero kinini ugereranyije n’abariye mbere yo kujya kuryama.
Bwagaragaje ko kurya nijoro bigira uruhare runini mu kuba umuntu yagira umubyibuho ukabije, bitewe n’uko bihindura imikorere y’umubiri mu buryo bw’igogora, gutwika ibinure, n’impinduka mu misemburo ituma umuntu asonza.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Harvard bwayobowe na Dr. Frank Scheer na Dr. Nina Vujović, bwapimye abantu bafite umubyibuho ukabije bagabanyijwe mu matsinda abiri aho bahawe ibiryo bingana neza ariko ku masaha atandukanye.
Itsinda rya mbere ryaryaga ifunguro rya nyuma ku manywa hasigaye amasaha 6.5 ngo baryame mu gihe irya kabiri ryafataga amafunguro hasigaye amasaha 2.5 gusa ngo baryame.
Ibisubizo byagaragaje ko abaryaga hasigaye amasaha make ngo baryame bagize igabanuka rya 16% ry’umusemburo witwa leptine (utuma umuntu ahaga), no kwiyongera ku kigera cya 34% by’umusemburo witwa ghréline (utera inzara) mu masaha y’ijoro.
Abaryaga batinze batwikaga kalori nkeya ku gipimo cya 5% ugereranyije n’abaryaga kare.
Hari kandi ubundi bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abaganga riyobowe na Dr. Jonathan C. Jun muri Johns Hopkins University School of Medicine, bwatambutse mu kinyamakuru Journal of Clinical Endocrinology & Metabolism. Bwize ku bantu bariye ifunguro rya nimugoroba saa yine z’ijoro (22:00) n’abariye saa kumi n’ebyiri (18:00).
Bwagaragaje ko abariye sayine bagize urugero rwo hejuru rw’isukari mu maraso (Glucose peaks) rwiyongereyeho hafi 18%. Mu gihe igipimo cy’ibinure umubiri utwika (fat burning) cyagabanutseho 10%.
Muri Laboratwari ya Northwestern University, abashakashatsi berekanye ko imbeba zariye ibiryo birimo ibinure byinshi zigiye kuryama zabyibushye inshuro 2 (200%) kurusha izariye ibiryo bingana gutyo ku manywa ziri maso, kabone n’ubwo kalori zari ziri mu biryo zanganaga.
Ibi ntibisobanura ko umuntu urya nyuma ya saa sita cyangwa nijoro ahita abyibuha. Ahubwo bigaragaza ko gufata amafunguro menshi mu masaha y’ijoro bishobora kutaba uburyo bwiza bwo kugenzura ibiro, cyane cyane iyo biherekejwe no kurya ibiryo byinshi kandi bikungahaye ku ntungamubiri.









