Icyamamare mu njyana ya R&B, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Legend, yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya Move Afrika, giteganyijwe kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025.
John Legend yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen, bakoze ubukwe mu 2013, ndetse bafitanye abana batanu.
Igitaramo cya Move Afrika gitegurwa na Global Citizen kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko iheruka yabaye tariki ya 7 Ukuboza 2023, yari yatumiwemo Umuraperi ufite izina rikomeye muri Amerika, Kendrick Lamar.
John Legend w’imyaka 46 akunzwe cyane mu njyana ya R&B kubera ijwi rye ryiza mu kuririmba injyana ya R&B, ndetse sibyo gusa kuko ni n’umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi, ndetse n’umukorerabushake.
Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2004, ubwo yasohoraga album ye ya mbere yitwa “Get Lifted,” yatumye ahabwa ibihembo bitandukanye, birimo Grammy.
Mu mwaka wa 2013, John Legend yakoze indirimbo ‘All Of Me’ yahimbiye umugore, ikaba iri mu zamwubakiye amateka mu rugendo rw’umuziki, kuko yarebwe na Miliyari zirenga ebyiri ku rubuga rwa Youtube.
Imiryango ya BK Arena iraba ifunguye guhera saa kumi z’umugoroba. Amatike yo kujya muri iki gitaramo asigaye ni iy’ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 35 Frw.

