Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC ndetse n’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’Amagaju FC, mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru kubera imyitwarire idahwitse.
Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, nyuma y’iminsi Komite Ishinzwe imyitwarire yaranze abo bahagaritswe.
Ushinzwe ibikoresho by’Ikipe ya Gorilla FC, Ndatimana Olivier, aherutse kugaragara asuka ibisa n’ifu ndetse bimeze nk’ibivanze n’amasaka mu kibuga cya Kigali Pele Stadium mbere y’uko iyi kipe ikina na Rayon Sports kuwa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026 mu mukino w’ lgikombe cy’Amahoro.
Ni mu gihe,umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’Amagaju FC, Japhet Imurora Hakizimana, we yavuzweho gutanga no kwizeza ruswa hagamijwe kugena ibiva mu mukino ( Match Fixing), mbere y’umukino wa Shampiyona wahuje Musanze FC na Amagaju FC ku wa 17 Mata 2026.
FERWAFA yakiriye iki kirego ndetse itumiza impande zombi ngo zisobanure, aho yafashe icyemezo ishingiye ku bimenyetso by’iyi myitwarire byagiye bitangwa, dore ko by’umwihariko ku bisa n’amarozi byo kunyanyagiza ifu mu kibuga, hafashwe amashusho ndetse agakwirakwizwa.
“Aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru, banabujijwe kwinjira mu gace ka tekiniki, mu rwambariro no ku kibuga haba mu myitozo no mu mikino, kugeza igihe hazafatirwa icyemezo cya nyuma na Komisiyo ishinzwe Imyitwarire.”
FERWAFA yatangaje ko izakomeza guharanira ubunyangamugayo no kubungabunga isura nziza y’umupira w’amaguru.







