U Bufaransa bwatangaje ko hari Abanyarwanda 36 bari gukorwaho iperereza kugira ngo bazaburanishwe ku byaha bakekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Ibi byatangajwe n’Umushinjacyaha wa Repubulika ushinzwe kurwanya iterabwoba mu Bufaransa, Olivier Christen.
Yabitangaje ku wa 23 Mata ubwo Ambasade y’u Bufaransa yibukaga abakoraga serivise z’u Bufaransa mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Olivier Christen yavuze ko kuva Perezida Emmanuel Macron, yasura u Rwanda mu 2021, Bufaransa bukomeje gahunda yo kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiyeyo.
Yatangaje ko uyu mwaka u Bufaransa buzaburanisha bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “ Uyu mwaka muri Kamena na Nyakanga hazaba urubanza mu rukiko rw’ubujurire rwa rubanda rw’i Paris, mu kwezi kwa Ugushyingo n’Ukuboza hazaba urundi rubanza mu rugereko rw’ibanze. Dufite izindi manza ebyiri zizaburanishirizwa i Paris hagati ya 2027 na 2028.”
Umushinjacyaha Christen yavuze ko usibye izo manza u Bufaransa bukomeje iperereza ku bantu 36 bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gikorwa Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Amb. Aurelie Royet Gounin, yavuze ko kwibuka bikwiye kuba inshingano za buri wese kugira ngo hirindwe ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.
Yagize ati “ Guhurira hano uyu munsi biributsa umuhate w’u Bufaransa no guharanira uburenganzira bwa muntu, ubutabera n’ukuri kw’amateka. Ni ukwibutsa kandi agaciro ko gufatanya kwibuka tukaba maso kugira ngo duhangane n’icyagarura urwango no kutihanganirana. Twunamire abavandimwe bacu bishwe kugira ngo icyaha nk’iki kitazongera kubaho ukundi”.
Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo mu miryango y’abakoreraga serivise z’u Bufaransa bishwe muri jenoside bashima ko kuri ubu Ambasade y’u Bufaransa yashyizeho umunsi wo kubibuka.
Inyandiko ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu,Dr Jean-Damascène Bizimana,igaragaza ko u Bufaransa bwari buzi umugambi wa Jenoside Tariki ya 9 Mata 1994, ubwo Leta yakomezaga umugambi wayo wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. igaragaza ko iyo operasiyo yari igamije gucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda bagasiga Abatutsi bicwa n’Interahamwe.








